Inama y'Abepiskopi yashimiye Myr Smaragde Mbonyintege uko yitangiye iterambere rya Diyosezi
Mu birori byo guha ubwepiskopi Myr Balthazar wasimbuye Myr Smaragde Mbonyintege ku ntebe y'umwepiskopi wa Kabgayi, Inama y'Abepiskopi yashimiye Myr Smaragde uko yitangiye guteza imbere Diyosezi mu buryo bugaragarira amaso.
Mu butumwa yagejejweho na Karidinali Antoni Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yamushimiye uko yakoresheje imbaraga ze zose n'umuhate mu bikorwa bigamije guteza imbere Diyosezi no mu bundi butumwa yagiye ahabwa mu nama y'Abepiskopi.
Mu izina ry'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yamushimiye by'umwihariko uruhare yagize mu nyubako irimo kubakwa ku Ruyenzi mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi Iteganyijwe kuzaba ibiro byayo bishya. Avuga ko Inama y'Abepiskopi izakomeza kubimwibukiraho.
Yagize ati"Ugiye mu kiruhuko warakoze ibyiza byinshi tugushimira. Turagushimira uko wabaye mukuru wacu mwiza nk'umwepiskopi mu nama watugiraga no mu ngabire y'ubwitange wagaragazaga kugeza no muri iyi minsi yanyuma n'ubwo intege zari zimaze gukendera. Ndagushimira ko urangije neza umurimo Kiliziya yagushinze wo kuyobora Diyosezi ya Kabgayi. Gukunda isengesho no kugira umuhate byatumye wongera unahanga ibikorwa by'iterambere bya Diyosezi twumvise kandi tubona."
Yanamushimiye kandi uko yaranzwe n'ibakwe no guhangayikira amaseminari ndetse anamushimira uko mbere yo kuba umwepiskopi yabaye umurezi igihe kirekire mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Agaruka ku mirimo yashinzwe mu nama y'Abepiskopi Karidinali Kambanda yagize ati "Wabaye umuyobozi w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2015. Unabifatanya no kuyobora Ishyirahamwe rihuza Inama z'Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB) guhera muri 2013 kugeza muri 2019."
Karidinali Kambanda yamusabiye ku Mana ngo izamuhembere ibyiza byinshi yakoze amwizeza ko bazakomeza kumuzirikana mu isengesho no kumuba hafi nk'umuvandimwe mu kiruhuko cy'izabukuru atangiye.
Myr Smaragde Mbonyintege yari amaze imyaka 17 ari umwepiskopi wa Kabgayi. Muri iyi myaka akaba yaragize uruhare runini mu kubaka ubushobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi no kongera ibikorwa remezo biyunganira mu iyogezabutumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.