Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inama y'Abepiskopi yatangarije Abakristu uko bazahimbaza Pasika ihuriranye n'icyunamo

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangarije abakristu uko bazahimbaza Pasika y'uyu mwaka izahurirana n'igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama y'Abepiskopi yatangarije Abakristu uko bazahimbaza Pasika ihuriranye n'icyunamo
Inama y'Abepiskopi yatangarije Abakristu uko bazahimbaza Pasika ihuriranye n'icyunamo

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Abepiskopi bahaye Abakristu Gatolika gahunda izagenderwaho mu guhimbaza inyabutatu ya Pasika ari yo uwa kane mutagatifu, uwa Gatanu Mutagatifu, uwa Gatandatu Mutagatifu na Pasika ubwayo.

Kuwa Gatanu Mutagatifu uzahurirana na Tariki 7 Mata ari na wo munsi wo gutangira Icyunamo, mu gitondo abakristu bazitabira ibikorwa byo kwibuka biteganyijwe kuri uwo munsi. Nyuma ya saa sita, ku isaha ya saa cyenda hazabaho umuhimbazo w'ububabare bwa Nyagasani Yezu.

Kuwa Gatandatu Mutagatifu, mu gitaramo cya Pasika ndetse no kuri Pasika ubwayo, abakristu barasabwa kuzahimbaza Pasika ariko birinda ibikorwa bijyanye no kwishimisha binyuranyije n'imyitwarire irangwa igihe cy'icyunamo. Kubera iyi mpamvu Abepiskopi baboneyeho kumenyesha abakristu ko nta sakaramentu rya Batisimu rizatangwa nk'uko byari bisanzwe bikorwa.

Muri iri tangazo kandi Abepiskopi basaba abakristu kuzahimbaza abakristu barushaho kuzirikana ukwizera ari nako gutanga imbaraga mu bihe bikomeye by'akababaro n'agahinda. Basaba kandi abakristu kuba hafi abihebye n'abigunze ngo baronke ukwizera ubugingo bw'iteka.

Pasika y'uyu mwaka izaba tariki 9 Mata 2023, naho icyunamo kikazatangira Tariki 7 Mata nk'uko bisanzwe. Abakristu bakaba basabwa kwitwararika no guhimbaza Pasika basenga basabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi basaba ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose