Inama y'Abepiskopi yatangarije Itangazamakuru Gatolika ibyavuye mu ruzinduko Abepiskopi baherutse kugirira I Roma
Kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, mu gusoza Inama ya 165 y'Inteko Rusange y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru Gatolika, ku byavuye mu ruzinduko rwa Visita Ad Limina, Abepiskopi bo mu Rwanda baherutse kugirira I Roma.
Iki kiganiro kitabiriwe n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo Kinyamateka, Radio Maria Rwanda na Pacis TV, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ishyirwa mu rwego rw'abahire ry'abagaragu b'Imana Cyprien Rugamba na Daphrose Rugamba n'abana babo, ishingwa ry'amadiyosezi mashya, Imyiteguro ya Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n'ibindi.
Ku kibazo cy'aho Dosiye y'ishyirwa mu rwego rw'abahire ya Cyprien Rugamba n'umugore we Daphrose Rugamba n'abana babo igeze, Karidinali Kambanda yagize ati "Ibirebana no gushyira mu rwego rw'Abahire Cyprien Rugamba n'umugore we Daphrose Rugamba n'abana babo, twabiganiriye n'urwego rwa Kiliziya rubishinzwe, batubwira ko bakiriye raporo twabahaye bakaba barasanze nta kiburamo. Ubu bakaba barimo kuyigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw'abahire ndetse barebe n'igihe byabera, bakabigeza kuri Papa ari na we ufata icyemezo cya nyuma".
Karidinali akomeza avuga ko, n'ubwo Dosiye yatanzwe, n'abakristu hari ibyo basabwa byakunganira imirimo yo kuyisuzuma. Muri byo harimo: Gusenga basabira iki kifuzo, kugaragaza ko ibyasizwe na Rugamba nk'indirimbo, imva ye n'ibindi bimwibutsa bifitiye abakristu akamaro no kumwiyambaza mu bibazo cyane cyane by'umuryango hakaboneka ibisubizo bimunyuzeho.
Ku kibazo cy'uko haba hari abandi banyarwanda baba bateganya gusabira gushyirwa mu rwego rw'abahire, Karidinali Kambanda yagize ati "Dufite abantu benshi cyane cyane mu mateka mabi ya Jenoside, bagiye bagaragaza kuba urumuri, mu bikorwa by'urukundo no kwitangira abandi. Ubwo buhamya buragenda bwegeranywa ndetse hari n'ubwamaze kwegeranywa".
Muri iki kiganiro kandi karidinali yabajijwe ku mikorere y'inkiko za Kiliziya avuga ko Kiliziya ifite urukiko rw'imbabazi rwakira amabanga y'abakristu nk'uko bikorwa mu ntebe ya penetensiya hakaba n'urukiko rushinzwe ibirebana n'amategeko. Karidinali avuga ko mu byo bungukiye I Roma ari uko izi nzego za Kiliziya ziteguye gufasha Kiliziya mu Rwanda ku birebana n'amahugurwa ku mirimo n'imikorere y'urukiko rwa Kiliziya, mu murongo wayo ushyira imbere impuhwe mu kugorora kuruta ibihano.
Karidinali Kambanda kandi yasubije ikibazo cy'uko Kiliziya mu Rwanda yaba yarasabye ko hashingwa Diyosezi zindi ebyiri iy'Umutara n'iya Kibuye ndetse n'Intara y'ubutumwa ikava kuri imwe ya Kigali zikaba ebyiri. Avuga ko mu rwego rw'iyogezabutumwa ryegereye abakristu izi diyosezi ndetse n'intara ya kabiri bikenewe kandi ko babisabye. Yagize ati "Uruhare rwacu ni ugusaba. Twarasabye hasigaye ko dusubizwa".
Karidinali Kandi yagarutse ku kibazo cy'abapadiri b'abanyarwanda bakomeje kuba benshi I Burayi no muri Amerika, avuga ko kuba umupadiri yagira aho akora ubutumwa atabihawe na diyosezi ye ari akajagari kandi biteye impungenge.
Ku birebana no guhuza komisiyo z'inama y'abepiskopi n'uburyo inzego za Kiliziya ku rwego rw'isi ziteye Karidinali kambanda yatangaje ko byatangiye gukorwa ariko bigakorwa harebwe ibikenewe n'ibyafasha abakristu. Yavuze kandi ku birimo gukorwa na Kiliziya mu rwego rwo kurengera ibidukikije avuga ko igishyizwe imbere ari amahugu agamije guhindura imyumvire. Yavuze kandi ko urwandiko rwa Papa ku kurengera ibidukikije rwamaze gushyirwa mu kinyarwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenya inyigisho ya Kiliziya ku kurengera ibidukikije.
Ku kibazo cy'igabanuka ry'abakristu gatolika ibarura ryo muri 2022 ryagaragaje ko bageze kuri 39,9%, Karidinali Kambanda yavuze ko ari ikibazo kigaragara ndetse kiri n'ahandi ku isi, ari na yo mpamvu kiliziya irimo kuvugurura iyogezabutumwa. Mu ngamba ziriho Karidinali avuga ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyemeje kwita ku muryango nka Kiliziya y'ibanze. Aho iyogezabutumwa rihera ari naho hatuma uyu mubare wiyongera. Ikindi Kiliziya yiyemeje gushyiramo imbaraga ni uburezi no kwita ku iyogezabutumwa ry'abana.
Ku birebana n'uburezi, umunyamakuru wa Kinyamateka yabajije Karidinali Kambanda aho umushinga w'amasezerano hagati ya Kiliziya na Leta ugeze, maze agira ati"Tumaze igihe turi mu biganiro n'ubuyobozi bwa Leta. Badusabye ko amasezerano yari yateguwe yarebwa mu buryo bwagutse. Ni muri urwo rwego Leta yadusabye kongera kureba icyo twifuza n'icyavugururwa kugira ngo Kiliziya ikomeze gutanga uburezi n'uburere bifite ireme. Ubu ni rwo rwego turimo. Inyigo ikaba igeze kure kugira ngo yemezwe n'impande zombi".
Muri iki kiganiro kandi karidinali yagarutse ku bizakorwa muri Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda anatangaza ko Abepiskopi batumiye Papa ngo abe yaza kwifatanya n'abanyarwanda muri iyi Yubile.
Yavuze ko Abepiskopi bateganya gutangaza Ibaruwa ya Gitumwa itegurira abakristu uyu mwaka. Hazakorwa kandi ingendo nyobokamana, ndetse hanatezwe imbere itumanaho.
Asubiza niba Abepiskopi baba baratumiye Papa Fransisiko muri iyi yubile yagize ati "Twaramutumiye kandi arabyakira ariko ntabwo yahita adusubiza. Twebwe nk'Abepiskopi turamutumira nk'umushumba wa Kiliziya Gatolika, ariko ni n'umukuru w'igihugu cya Vatikani anatumirwa n'umukuru w'Igihugu. Ubwo rero hari ubutumire bwacu hakaba n'ubutumire bwa Leta. Ni yo mpamvu atahita asubiza".
Mu gusoza iki kiganiro Karidinali Kambanda yagarutse ku butumwa bw'ingenzi Papa Fransisiko yahaye Kiliziya yo mu Rwanda burimo ko yasabye Abepiskopi kumuramukiriza abakristu bo mu Rwanda no kubagezaho umugisha wa Gishumba. Yabibukije kandi Sinodi Kiliziya irimo anabasaba kwita ku muryango, uburezi n'abakateshisiti.
Uruzinduko Abepiskopi bagize Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagiriye I Vatikani rwabaye tariki 6 kugera 11 Werurwe 2023. Rukaba rwaritabiriwe n'abepiskopi icyenda barimo na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wari umaze iminsi 14 atorewe kuyobora Diyosezi ya Kibungo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.