Inama yahuzaga Abayobozi bakuru b'amadini ku Isi yasojwe biyemeje Kurwanya ubuhezanguni no guharanira amahoro
Inama y'iminsi ibiri yahuje Abayobozi bakuru b'amadini ku isi, yaberaga mu mujyi wa Nur Sultan muri Kazakisitani, yasojwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2022. Abayitabiriye bakaba bihaye ingamba zirimo guharanira kwimakaza amahoro ku Isi no kwitandukanya n'ubugizi bwa nabi bwitwaza amadini.
Iyi nama yanitabiriwe na Papa Fransisiko wari umaze iminsi itatu mu ruzinduko mu gihugu cya Kazakisitan. Akaba ari nawe wayitangije ku mugaragaro kuwa 14 Nzeri 2022. Ndetse yitabira umuhango wo kuyisoza anageza ku bayitabiriye Ijambo Nyuma yo gufatira hamwe imyanzuro.
Ni inama ibaye ku nshuro ya Karindwi ikaba yaritabiriwe n'Abayobozi bakuru b'amadini basaga 80 baturutse mu bihugu bigera kuri 50.
Mu gusoza iyi nama abayitabiriye bafashe imyanzuro itandukanye irimo aho bagize bati:
"Twemera ko ubuhezanguni, kuronda idini, iterabwoba n'ibindi nkabyo birimo intambara n'imidugararo, icyo byaba bigamije cyose ntaho bihuriye n'iyobokamana kandi bikwiriye kwamaganwa ku buryo bweruye".
Abayobozi bakuru b'amadini bavuze kandi ko baha agaciro kandi bemera amasezerano hagati ya Kiliziya Gatolika n'idini ya Isiramu agamije kwimakaza ubuvandimwe n'amahoro ku isi,himakazwa kubahana no gushyikirana mu bagize amadini atandukanye.
Nyuma yo kurondora n'indi myanzuro y'ibyavuye muri iyi nama uwayigejeje ku bari mu nama yagize Ati"Imana ihe umugisha ibyo twifuza kugeraho. Harakabaho amahoro n'iterambere ku batuye isi bose"
Papa Fransisiko wavuze Ijambo risoza iyi nama yongeye gushimangira ko umubano hagati y'abagize amadini atandukanye ari ingenzi bikaba bikwiriye gushyirirwaho ingamba zifatika mu rwego rwo kurengera umubano mu bantu no kwimakaza amahoro ku isi.
Mu bidasanzwe byagaragaye muri iyi nama harimo kuba Patriarch Kirill Umuyobozi mukuru wa Kiliziya Orthodoxe Ifite icyicaro gikuru mu Burusiya ataritabiriye iyi nama. Dore ko Papa Fransisiko yifuzaga guhura na we nyuma y'igihe batavuga rumwe ku ntambara y'igihugu cy'u Burusiya muri Ukerene.
Ikindi kidasanzwe cyayibayemo ni ukuba yaritabiriwe na Papa Fransisiko, binyuranyije n'Itegeko rya Vatikani riteganya ko Papa atitabira Inama y'Abayobozi b'amadini igihe atari we wayitumije. Iyi nama ikaba yaratumijwe n'Igihugu cya Kazakisitani na Papa akemera kuyitabira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.