Incamake y’amateka ya Groupe Scolaire Busogo II
Mu gihe hahimbazwaga umunsi w’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, wahujwe n’umunsi mukuru w’ishuri Groupe Scolaire Busogo II ryahimbazaga Mutagatifu Antoni wa Paduwa wariragijwe, ku wa 27 Gicurasi 2026 hagarutswe ku ncamake y’amateka y’iri shuri.
Ishuri Groupe Scolaire Busogo II ryatangiye mu mwaka wa 1963 rifite ibyumba bitatu by’amashuri gusa, aho ryigishaga abanyeshuri kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Abarangizaga icyo cyiciro bajyaga gukomereza amashuri yabo mu rwunge rw’amashuri rwa Busogo I.
Guhera mu mwaka wa 1973, hatangiye icyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu.
Mu mwaka wa 2012, iri shuri ryagize amahirwe yo kubona amashuri yisumbuye, bituma abana benshi batari bafite aho bakomereza amashuri hafi yabo babona aho bigira, nk’uko byatangajwe na Soeur Mukakagina Euphrasie, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Busogo II.
Yagize ati “Mu mwaka wa 2001 nabwo twakomeje kurera abana bato, nibwo hatangiye icyiciro cy’amashuri y’incuke. Turashimira abarerewe aha ngaha ndetse n’abahakoze kuko bakomeje kugaragaza isura nziza bigatuma ababyeyi bahakunda, bityo bakishimira kuharerera.”
Yakomeje avuga ko iri shuri ryabanje no kwakira abana bafite ubumuga bakigana n’abandi bana, aho gahunda y’uburezi budaheza iri gukangurirwa henshi muri iki gihe, yari yaratangiye kuhakorerwa kugeza naho abantu bahitaga i Gatagara.
Soeur Mukakagina Euphrasie, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Busogo II, yanagarutse ku iterambere iri shuri rikomeje kugeraho muri iki gihe, ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwagize uruhare mu kuvugurura inyubako z’iri shuri.
Ati “Ubwo twabagezagaho ikibazo cy’ibyumba byari bishaje, baratuvuganiye badufasha kubona abafatanyabikorwa batwubakira ibyumba byiza bibereye ijisho. Ndetse n’umubyeyi wacu Musenyeri Vincent yakomeje gushaka icyatuma ikigo cyacu gisa neza. Badufashije kuvugurura ibyumba umunani, tubona ibisenge ndetse n’isakaro.”
Kuri ubu bishimira kuba muri uyu mwaka haruzuye inyubako y’igorofa igeretse rimwe irimo ibyumba umunani by’amashuri, yubatswe ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 ku bufatanye n’akarere ndetse n’ababyeyi.
Ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Busogo II butangaza ko ishuri rifite abanyeshuri 297 mu cyiciro cy’amashuri y’incuke, 1523 mu mashuri abanza, ndetse na 419 mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Muri rusange, iri shuri rifite abanyeshuri 2239, barimo abahungu 1087 n’abakobwa 1152, bigira mu byumba by’amashuri 39.
Ni mu gihe rifite kandi abarezi 52 n’abakozi bunganira 7.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.