INES-Ruhengeri irishimira Imyaka 10 ishize iragijwe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II
Ku wa 22 Ukwakira 2025, Kaminuza ya INES-Ruhengeri yizihije ku nshuro ya cumi (10) Umunsi w’Umurinzi wayo, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, mu birori byaranzwe n’isengesho, imikino n’ubutumwa byibutsa imigenzo myiza yamuranze.
Padiri Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye bahitamo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II nk’Umurinzi w’iri shuri rikuru.
Yagize ati “Impamvu ikomeye twamuhisemo ni uko yari inshuti ikomeye y’urubyiruko. Yabayeho mu bihe bigoye, atwigisha gukomera aho rukomeye, gukunda uburezi n’umuco, ndetse akibutsa buri wese akamaro ko kwita ku muryango. Yashishikarizaga abantu bose guca bugufi no kubaha Imana.”
Padiri Jean Bosco yakomeje asaba abanyeshuri kugira imyitwarire iboneye, kwirinda gucika intege mu rugendo rw’ubuzima no kurangwa n’ubupfura, urukundo rw’umurimo no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.
Yanashimiye kandi Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, wabahitiyemo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II nk’Umurinzi wabo.
Yagize ati “INES-Ruhengeri imaze imyaka 23 ikora, ariko tumaze imyaka 10 duhimbaza Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Musenyeri wacu ni we watuzaniye uyu mutagatifu, ari na we wamuhaye ubupadiri, kuko yari amukomeyeho mu buryo bwihariye.”
Bamwe mu banyeshuri bavuze ko Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ari urugero rwiza rw’ubuzima bwuje ukwicisha bugufi, ubusabane n’Imana n’urukundo rw’abantu.
Mutobe Ernest, umwe mu banyeshuri, yagize ati “Ndashimira abatekereje kuragiza ishuri ryacu Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Ni intangarugero mu burezi no mu buyobozi. Nkatwe abanyeshuri, tumwigiraho kwiyoroshya no gukunda isengesho, cyane cyane Rozari, nk’inzira ituganisha kuri Yezu Kristu.”
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kumwigiraho gukoresha neza igihe n’imbaraga rukiri ruto, nk’uko Papa Yohani Pawulo wa II yabigenje mu buzima bwe bwo gukorera Imana no kwamamaza urukundo rwayo.
Claudethe Mushimiyimana, wiga mu ishami rya Food Biotechnology, yavuze ko kugira ngo abanyeshuri bagere ikirenge mu cy’Umurinzi wabo, bisaba kwiga neza no kurushaho kwegera Imana.
Naho Ineza Nziza Leo Bazile yongeyeho ati:“Papa Yohani Pawulo wa II yari intangarugero mu kwicisha bugufi no gukora cyane. Yabaye umwarimu wa kaminuza, akunda abantu kandi yubaha Imana. Nkatwe nk’urubyiruko, tugomba kumwigiraho.”
Mu butumwa bwe, Musenyeri Vincent Harolimana yasabye abarimu, abanyeshuri, ababyeyi n’urubyiruko muri rusange gufatira urugero ku buzima bwa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II.
Yagize ati “Yabaye umukristu mwiza, urangwa n’isengesho n’urukundo. Yumviye ijwi rya Nyagasani rimuhamagarira kwiyegurira Imana mu bihe bikomeye by’intambara ya kabiri y’isi. Yasoje ubutumwa bwe ari umusaserdoti, umwepiskopi ndetse na Papa. Tugomba kumwigiraho mu muhamagaro wacu.”
Yakomeje avuga ko kuba Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yarabaye umunyeshuri n’umwarimu muri kaminuza, bituma abarezi n’abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bamufata nk’urugero rwiza rwo gukunda umurimo no gukora ibyubaka sosiyete.
Ati“Turashimira Imana yaduhaye Papa utwegereye, wumvaga iby’igihe cye kandi ukunda urubyiruko. Tumwizeye nk’Umurinzi n’Umuvugizi wacu imbere y’Imana.”
Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bwatangarije Kinyamateka ko kugeza ubu iri shuri rikuru rifite abanyeshuri 6,480, naho mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026 hakaba harinjiye abanyeshuri bashya 1,500.Ni mu gihe abanyeshuri 1,479 ari bo basoje amasomo yabo mu mwaka w’amashuri ushize, bakaba baramaze gushyirwa ku isoko ry’umurimo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.