Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

INES-Ruhengeri yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, inatangiza umwaka w’amashuri wa 2025/2026

Kuri uyu wa  Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025, Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi w’iri shuri rikuru, banatangiza ku mugaragaro umwaka mushya w’amashuri wa 2025/2026.

INES-Ruhengeri yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, inatangiza umwaka w’amashuri wa 2025/2026
INES-Ruhengeri yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, inatangiza umwaka w’amashuri wa 2025/2026

Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri. Yari aherekejwe n'abapadiri, abihayimana batandukanye, yitabiriwe kandi n'abayobozi mu nzego za Leta, abanyeshuri ,ababyeyi n’ishuti za INES-Ruhengeri bose bifatanyije n’iyi Kaminuza muri ibi birori bikomeye.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Harolimana yashimangiye ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ari ingabire y’ikirenga Imana yahaye Kiliziya n’isi yose muri rusange.

Yagize ati “Bavandimwe, none kuwa 22 Ukwakira 2025, twifatanyije na Kiliziya yose guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, muri uru rugo rwa INES Ruhengeri rwamuragijwe. Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ni ingabire y’agatangaza Imana yahaye Kiliziya n’isi yose muri rusange. INES Ruhengeri urahirwa kuko wahawe Papa Yohani Pawulo wa kabiri nk’umurinzi n’umuvugizi.”

Yifurije abanyeshuri icyenda ba INES bahawe isakaramentu ryo Gukomezwa umunsi mwiza w’umutagatifu wabo, ababwira ko Imana yihitiramo abo igenera ubutumwa uko ibishatse, kandi igaha buri wese ingabire imufasha kubusohoza.

Yagize ati “Mwabyumvise mu Ijambo ry’Imana rimaze kwamamazwa, kuva kera na kare mu mugambi wayo, Imana yitorera abo ishatse n’uko ishatse ngo ibatume. Abo Imana yihitiyemo, ibaha ingabire buri wese ku giti cye kugira ngo abashe gusohoza neza ubutumwa bwe. Bamwe ibaha kuba intumwa, abandi abahanuzi, abandi abogezabutumwa, abandi abashumba cyangwa abigisha nk’uko mwabyumvise mu isomo rya kabiri. Bose bahuriye ku gushishikarizwa kwamamaza Inkuru Nziza y’Agakiza, umuhamagaro wo gutagatifuza no kuyobora imbaga mu nzira y’umukiro, nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi.”

Yakomeje ashimangira ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ari urugero rufatika rw’ubutumwa bwuzuye, bw’ukuri no kudacogora, ati“Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ni urugero rw’abo Imana yitoreye ikabatuma, bagatumika nta buhemu. Ni urugero rutwegereye rw’ubutagatifu.”

Musenyeri Harolimana yagarutse ku rugendo rw’uyu Mutagatifu akiri Karoli Yosefu Woyitila, wavukiye i Wadowice muri Polonye ku wa 18 Gicurasi 1920, ahabwa ubupadiri ku wa 1 Ugushyingo 1946, nyuma aba umwepiskopi wa Karakoviya ku wa 30 Ukuboza 1963 atangira imirimo kuwa 13 Mutarama 1964. Nyuma, yashyizwe mu rwego rw’abakaridinali na Papa Pawulo wa VI kuwa 26 Kamena 1967 , aza gutorerwa kuba Papa ku wa 16 Ukwakira 1978.

Yagize ati “Mu myaka 27 yamaze ari Papa, yakoze ingendo za gishumba 104 mu bihugu 129, atanga ubutumwa butandukanye, hose yamamaza Inkuru Nziza y’Agakiza. Yari ijwi ry’abatagira kivurira, ijwi ry’abakene, abari mu kaga, yaharaniraga uburenganzira bwa muntu, yamagana akarengane, ashyira imbere ubuvandimwe burenze imipaka.”

Yibukije kandi ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yasuye u Rwanda kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nzeri 1990. Ati “Turazirikana by’umwihariko ko yasuye u Rwanda igihugu cyacu kuva kuwa 7 kugeza kuwa 9 Nzeri 1990. Nagize amahirwe yo kuba umwe mu badiyakoni 31 yahaye ubupadiri i Mbare ya Kabgayi ku wa 8 Nzeri 1990.”

Yashimangiye ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II atari umutagatifu wa kera, ahubwo ari ikimenyetso ko n’ubu ubutagatifu bushoboka

Ati“Yatabarutse ku wa 2 Mata 2005, ashyirwa mu rwego rw’abahire ku wa 21 Gicurasi 2011, aza gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu ku wa 27 Mata 2014. Murumvise igihe yabereyeho, murushaho kumva ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ari ikimenyetso gifatika cy’uko kuba umutagatifu muri ibi bihe bishoboka kandi atari umwihariko w’abantu bamwe. Twese twahamagariwe ubutungane kandi twese twahamagariwe kuba beza.”

Yagarutse ku butwari bw’uyu Mutagatifu, avuga ko yahuye n’ibihe bikomeye kuva mu bwana bwe, harimo n’intambara ya kabiri y’Isi, ariko akomeza kwiringira Imana. Yatanze ishusho y’uko abanyeshuri ba INES bashobora kumwigiraho byinshi kuko nawe yabaye umunyeshuri, umwarimu, agera no ku rwego rwa Papa:

Ati“Yabaye umunyeshuri nkamwe banyeshuri mwiga muri INES, yize kaminuza nkamwe, yabaye umwarimu mbere y’uko atorerwa kuba umwepiskopi, hanyuma aba Papa. Aratwereka twese, ari abanyeshuri, abarezi, abakozi ba INES, inshuti zayo n’abayobozi, ko dushobora gukomera ku kwemera, tugaharanira kuba intangarugero n’ubuzima bunogeye Imana.”

Yashimangiye ko Imana itabuza ibigeragezo abo ikunda, ahubwo ibaha imbaraga zo kubitsinda. ati“Abo Imana ikunda, ntibarinda umusaraba, ahubwo ibaha imbaraga zidasanzwe zo kuwutwara gitwari mu rukundo rwayo no mu kumvira ugushaka kwayo.”

Yasoje ashimangira ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaranzwe n’urukundo, ukwiyoroshya n’isengesho ati“Mu buzima bwe bw’ubupadiri, ubuzima  bwe bw’ubwepiskopi ndetse n’ubwa Papa, yahuje ibintu bibiri: umutima w’urukundo, Yohani wakundaga Yezu wamukunze mbere, ndetse n’imbaraga n’ishyaka bya Pawulo mu kwamamaza Inkuru Nziza. Yakurikiye urugero rwa Kristu Umushumba Mwiza, uzi intama ze, ukazitangira, ukurikira izazimiye akazigarura mu rukundo.”

Yasoje agaragaza ko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yashyize imbere imibereho ishingiye ku isengesho, cyane cyane igitambo cya Misa yahimbazaga mu cyubahiro gikwiye, kandi yisunga cyane Bikira Mariya mu buzima bwe bwose. Ati"Imbaraga zose mu butumwa bwe yazivomaga mu isengesho, cyane cyane mu Misa. Umubano we n’Imana warangwaga no kuyegera mu buryo bwuzuye, akayiringira abinyujije mu kwizirika ku Mubyeyi Bikira Mariya.”

Igitambo cya Misa cyakurikiwe n'ibirori binyuranye byatangijwe n'ijambo ry'Umuyobozi wa Kaminuza ya INES-Ruhengeri Fr.Dr. Jean Bosco Baribeshya, aho mu ijambo rye yashimiye abashyitsi bifatanyije nabo kuri uyu munsi mukuru w’ishuri ryabo bahimbaza Mutagatifu Yohani Pawulo wa II waragijwe ishuri rikuru ryabo, ashimira Nyiricyubahiro Vincent Harolimana,wabanye nabo ndetse akabafasha gutangiza umwaka mushya w’amashuri 2025-2026 no kwakira abanyeshuri bashya bakiriye muri uyu mwaka w’amashuri.

Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri mu birori bya INES Ruhengeri
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri mu birori bya INES Ruhengeri
Abapadiri  bitabiriye ibirori bya INES RUHENGERI
Abapadiri bitabiriye ibirori bya INES RUHENGERI
Abanyeshuri ba INES Ruhengeri abashya n'abahasanzwe
Abanyeshuri ba INES Ruhengeri abashya n'abahasanzwe
Myr Visenti Harolimana atanga Ugukomezwa ku banyeshuri ba INES RUHENGERI
Myr Visenti Harolimana atanga Ugukomezwa ku banyeshuri ba INES RUHENGERI
Korali y'abiga muri INES RUHENGERI yasusurukije Igitambo cya Misa
Korali y'abiga muri INES RUHENGERI yasusurukije Igitambo cya Misa
Abagize Komite nshya ya Communaute Catholique muri INES RUHENGERI
Abagize Komite nshya ya Communaute Catholique muri INES RUHENGERI
Abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye ibirori bya INES Ruhengeri
Abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye ibirori bya INES Ruhengeri
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose