Inshamake y'amateka ya Padiri Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yatoreye padiri Balthazar Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa yavutse tariki 15 Nzeli 1967 avukira muri Diyosezi ya Kabgayi muri paruwasi ya Kabgayi ari naho yize amashuri abanza. Amashuri yisumbuye yayize mu Iseminari nto ya Kabgayi kuva mu 1982 kugera mu 1988.
Kuva mu 1989 yakomeje amasomo mu maseminari makuru atandukanye aho yakoze umwaka umwe wo kwitegura i Rutongo. Imyaka ibiri mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi ahava mu 1991 akomereza amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yahawe ubupadiri tariki 18 Mutarama 1997 nk'umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi. Amaze kuba padiri yakoze ubutumwa butandukanye burimo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo guhera mu 1997 kugera muri 2000. Nyuma yabaye umunyamabanga w'umwepiskopi anakomeza amasomo muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu gihugu cy'ububiligi kugera muri 2010.
Avuye mu masomo yakomereje ubutumwa mu iseminari nkuru ya Nyakibanda aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuva 2010 kugera 2017. Kuva mu mwaka wa 2017 kugera 2023 yari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.
Yatangajwe nk'umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, i Saa sita ku isaha yo mu Rwanda. Asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.