Intambara ya Goma ni ingaruka z'ibibazo bya Politiki
Myr Will Ngumbi NGENGELE, umwepiskopi wa Goma avuga ko Intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Kongo ari ingaruka y'ibibazo bya Politiki n'iby'imibanire y'abaturage biba bitarabonewe umuti ukwiye bikarangira biteje intambara.
Mu kiganiro yagiranye na Moto TV ya University de l'Assomption du Congo (UAC), Myr Willy yagarutse ku ngaruka zatewe n'Intambara yabereye i Goma, igasiga umutwe wa M23 wigaruriye uyu Mujyi. Yagarutse kandi ku muti urambye utangwa na Kiliziya Gatolika muri Kongo kugira ngo izi ntambara zabaye akarande mu Burasirazuba bwa Kongo zihagarare burundu.
Myr Willy avuga ko intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Kongo iterwa n'ibibazo bya Politiki biba bitarakemuwe. Yagize ati"Iyi ntambara y'i Goma ikwiye kurebwa mu buryo bwagutse. Urebye intambara ni ingaruka z'ibindi bibazo byinshi. Ni yo mpamvu hakwiye ahantu ho kuganirira ibibazo byaba ibya politiki, byaba ibibazo by'imibereho myiza y'abaturage, byaba ibibazo by'imibanire y'amoko, kugira ngo amahoro arambye yongere aboneke muri aka Karere."
Myr Willy avuga ko ifatwa rya Goma ryagaragaje ko ingamba zose zashyizweho mu rwego rwo guhagarika iyi ntambara zitageze ku ntego. Avuga ko bigaragara ko yaba imishyikirano ya Luanda na Nairobi yaba n'ingamba zo kongera imbaraga ku rugamba, byose ntacyo byagezeho.
Iyi akaba ari na yo mpamvu Kiliziya Gatolika ifatanyije n'Ihuriro ry'Amadini ya gikristu bifuje gushyiraho gahunda igamije guhuza ibyiciro byose by'Abanyekongo mu cyo bise "Igihango kigamije amahoro n'umubano mwiza mu banyekongo no mu baturanyi".
Nk'uko Myr Willy abisobanura, iyi gahunda izafasha Abanyekongo bose kwicara hamwe kugira ngo bashakire hamwe igisubizo nk'uko biri mu muco w'Abanyafurika. Myr Willy avuga ko n'imitwe irimo kurwana izahabwa Ijambo kuko na yo ibifitiye uburenganzira.
Myr Willy avuga ko yizeye ko ibi biganiro byatanga umusaruro kuko mu kureka abantu bakaganira umwe akumva undi ari ho hazava igisubizo cyo kubaka amahoro arambye.
Ibi Myr Willy abitangaje nyuma y'aho, abakuru b'ibihugu bya EAC na SADEC bahuriye muri Tanzaniya kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025, kugira ngo bafatanye gushaka umuti w'iyi ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Kongo n'Akarere.
Mu myanzuro yavuye muri iyi Nama abakuru b'ibihugu bakaba basabye Guverinoma ya Kongo kuganira n'imitwe yose iri muri iki gihugu mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy'iyi ntambara ikomeje guhitana inzirakarengane.
Leta ya Kongo yagaragaje kenshi ko itifuza kuganira n'umutwe wa M23, ivuga ko ari umutwe w'Iterabwoba ikanahamya ko ukorerwa n'u Rwanda ari na yo mpamvu, ivuga ko itifuza kuganira n'uyu mutwe ahubwo. Ni mu gihe umutwe wa M23 wo uvuga ko witeguye ibiganiro igihe Leta ya Kongo yaba ibyemeye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.