Inteko Ishingamategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi yishimiye ibyo Kiliziya y'u Rwanda ikora mu kurengera urubyiruko rufite ibibazo
Inteko Ishingamategeko y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi yishimiye ibikorwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu kurengera urubyiruko rufite ibibazo byihariye. Ni nyuma y'ikiganiro yagejejweho na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Caritas ya Kigali, kuwa 21 Werurwe 2023, ku butumire bwa komite y'iterambere.
Mu kiganiro padiri Donatien Twizeyumukiza, yatangiye ku biro by'umuryango w'ubumwe bw'uburayi, i Buruseli mu Bubiligi, yagarutse ku buhamya bw'ibikorwa na Caritas ya Kigali mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo no kubongerera ubumenyi ngiro, kugira ngo babashe kubona akazi binyuze mu mashuri y'ubumenyi ngiro (TVET).
Nk'uko yabidutangarije, Padiri Donatien yagaragaje muri make uburyo u Rwanda rukeneye abakozi bahagije kandi bashoboye kubera amateka rwanyuzemo no kubera ko rufite abaturage benshi kandi igice kinini akaba ari urubyiruko rukeneye akazi kugira ngo rubashe kubaho kandi rufashe n'igihugu kugera ku ntego kihaye ya 2050.
Agendeye ku bikorwa na Arikidiyosezi ya Kigali, Padiri Donatien, yagaragaje ko Caritas y'Arikidiyosezi ya Kigali yafashije abarenga ibihumbi bine (4000), bo mu byiciro bitanduknye by'urubyiruko rufite ibibazo byihariye barimo urubyiruko rwavuye mu muhanda rufashirizwa mu kigo cy'abadacogora, Abakobwa babyariye iwabo, abaturuka mu miryango ikennye cyane n'abafite ubumuga; bakaba barabashije kubona imirimo ndetse bamwe bakaba barabashije kwihangira imirimo bagaha n'abandi akazi.
Nyuma yo kugeza ku bari mu Nteko ibikorwa na Caritas ya Kigali ndetse na Kiliziya yo mu Rwanda muri Rusange, abari mu nteko bashimye ibikorwa, dore ko benshi batari basobanukiwe n'ibikorwa na Kiliziya mu rwego rwo guhanga imirimo no kwita ku mibereho myiza y'abaturage n'urubyiruko by'umwihariko.
Gusa n'ubwo hari byinshi bikorwa, Padiri Donatien, yaboneyeho kugeza ku bari mu nteko zimwe mu mbogamizi zituma imyuga ititabirwa ngo ibe intwaro yo kurwanya ubukene, muri zo yagaragaje ikibazo cy'urubyiruko rutitabira imyuga rukumva ko imyuga ari iy'abadashoboye kwiga ubumenyi rusange, kuba ibikoresho byifashishwa mu kwigisha ubumenyi ngiro bidahagije, kuba hatariho ibigo bihagije byita ku buryo bwihariye ku bafite ubumuga n'ikibazo cy'abakobwa babyariye iwabo bagorwa no kutabona uko bafatanya kwiga no kwita ku bana babyaye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.