Inteko rusange y'Abepiskopi iteraniye bwa mbere ku Ruyenzi mu Kigo gishya cy'Ikenurabushyo
Kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, mu Kigo cy'Ikenurabushyo cy'Inama y'Abepiskopi giherereye ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi hateraniye bwa mbere Inteko rusange ya 173 y'Inama y'Abepiskopi.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi yavuze ko iyi nama yatangiye neza. Abepiskopi bakaba bashimira Imana ko iyi Nama yabereye bwa mbere ku cyicaro cyabo gishya.
Yakomeje avuga ko iyi nama ibaye hagati mu mwaka ari umwanya wo kurebera hamwe uko ubutumwa buhagaze mu rwego rwo gufatanga ingamba kugira ngo ibisigaye bizarusheho kugenda neza.
Ikigo cy'Ikenurabushyo cyo ku Ruyenzi cyahawe umugisha ku cyumweru tariki 9 Werurwe 2025. Kuri ubu iki kigo kikaba gituwemo n'Abapadiri bakora ubutumwa ku Biro by'Inama y'Abepiskopi barimo Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepiskopi, Padiri Jean Pierre MANIRARUTA, Umunyamabanga Mukuru wungirije, Padiri SAFARI Laurent Umunyamabanga Mukuru wungirije, Padiri NIRAGIRE VAlens Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro na Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka.
Igikorwa cyo gutangiza Inteko rusange ya 173 cyanitaboriwe n'Umunyamabanga mu biro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda. Karidinali Kambanda akaba yongeye kwibutsa ko Kiliziya yo mu Rwanda yifatanyije na Kiliziya ku isi gusabira Papa Fransisiko umaze igihe mu bitaro kugira ngo akire asubire mu butumwa.
Iki kigo kandi kizakorerwamo na Komisiyo na Servisi zitandukanye z'Inama y'Abepiskopi zirimo Ubunyamabanga bukuru, Service ishinzwe Amakuru, Ibiro by'Ubwigishwa,Urukiko rwa Kiliziya, Kinyamateka, OPM n'izindi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.