Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Intumwa za Caritas yo mu gihugu cya ECOSSE zasuye Urwibutso rwa Kigali

Intumwa za Caritas yo mu gihugu cya Ecosse, ziri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa 3 Kamena 2023, mu rwego rwo gusura ibikorwa iyi Caritas ifatanya na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, kuri iki cyumweru basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Intumwa za Caritas yo mu gihugu cya ECOSSE zasuye Urwibutso rwa Kigali
Intumwa za Caritas yo mu gihugu cya ECOSSE zasuye Urwibutso rwa Kigali

Nyuma yo kwakirwa ku mugaragaro na Padiri Valens Niragire, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ari kumwe n'abo bakorana, aba bashyitsi baturutse mu kigo cya Caritas ya Ecosse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kumenya byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu matsiko menshi avanze n'agahinda intumwa za Caritas yo muri Ecosse zababajwe cyane n'ibyabaye mu Rwanda banishimira ko nyuma y'umwijima u Rwanda rwunamutse rugakomeza inzira y'ubwiyunge, amahoro n'iterambere.

Intumwa za Caritas yo muri Ecosse ziri mu Rwanda zigizwe n'abantu bane baje mu Rwanda mu rwego rwo gusura ibice bitandukanye bikorerwamo imishinga iyi Caritas ifatanyamo na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Caritas yo muri Ecosse izwi nka SCIAF ifatanya na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro imishinga itandukanye yiganjemo iyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa twitter bakaba bagaragaje ko bishimiye gusura u Rwanda no guhura n'abafatanya bikorwa babo bari hirya no hino mu gihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose