Irushanwa ryo kwibuka padiri Kayumba ryakinwe ku nshuro ya 13
Kuri uyu wa 4 n'uwa 5 Werurwe 2023, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, habereye imikino yo kwibuka padiri Kayumba wabaye umuyobozi w'iri shuri akaba yararanzwe no gukunda urubyiruko no guteza imbere imikino.
Umuyobozi w'ishuri GSOButare Padri Charles HAKIZIMANA, avuga ko iri rushanwa rigamije kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel no gusigasira umurage yasize nk'umuntu wakundaga urubyiruko, agakunda imikino kandi akaba n'umunyarwanda wafashije cyane muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge.
Irushanwa ryo Kwibuka Padri Kayumba ryatangiye mu mwaka wa 2010 ritangijwe na Padiri Rwirangira Pierre Celestin, wari umaze gusimbura Padri Kayumba nyuma y'uko yitabye Imana mu mwaka wa 2009. Mu gutangiza iyi gahunda yafatanyije n'indatwa ndetse na Federation ya Volley ball mu Rwanda.
Nk'uko akomeza abisobanura, Iri rushanwa uretse gusigasira umurage wa padiri Kayumba ni n'umuyoboro mwiza wo kwigisha no gukundisha abantu siporo, gufasha abantu gusabana, kugira ikinyabupfura ndetse rinafasha akarere ka Huye gasusuruka .
Irushanwa ryo Kwibuka Padiri Kayumba ritegurwa na GSO Butare ifatanyije n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda n'Akarere Ka Huye, n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rikaba ryaritabiriwe n'amakipe 34 ari mu byiciro bitandukanye.
Nyuma yo guhatana ku mpande zombi amakipe yabashije guhiga ayandi akaba: UMUCYO VC yabaye iya mbere mu makipe atarabigize umwuga ikurikirwa na Tout Age VC iya gatatu iba BUFFLE FORT VC.
Mu kiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, igikombe cyatwawe na GS Mugombwa ikurikirwa na Seminari Nto ya Karubanda naho iya gatatu iba GSO Butare. Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye igikombe cyatwawe na G.S St Joseph Kabgayi ikurikirwa n Nyanza TSS naho GSOButare iba iya gatatu.
Mu kiciro cy'ababigize umwuga igikombe cyatwawe na FOREFRONT mu bagore ikurikirwa na RRA iya gatatu iba IPRC Kigali. Naho mu bagabo igikombe cyatwawe na FOREFRONT, ikurikirwa na REG naho iya gatatu iba GISAGARA VC. Amakipe yatsinze akaba yarahawe amafaranga, igikombe n'icyemezo cyo kwitabira.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 13 kubera ko hari umwaka wa 2021 ritabaye bitewe n'icyorezo cya covid 19 cyari cyugarije isi. Kuri iyi nshuro rikaba ryaranitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo: Umuyobozi mukuru wa REB Dr Nelson MBARUSHIMANA, Umuyobozi w'Akarere Ka Huye Ange SEBUTEGE, Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Iterambere ry'Ubukungu KAMANA Andrew n'abandi.
Kayumba amazina ye yose ni Padri Kayumba Emmanuel. Yavukiye mu Karere ka Gatsibo mu 1954 ari naho yize amashuri abanza. Kuva mu 1967 kugera mu 1973 yise amashuri yisumbuye mu Iseminari nto y' i Zaza akomereza muri Saint paul I Kigali. Arangije kwiga amashuri yisumbuye yabaye umwarimu mu gihe cy'imyaka 2 guhera 1973-1975 nyuma aza kujya kwiga muri Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo guhera 1976-1982.
Mu mwaka wa 1988 yinjiye mu Iseminari nkuru abyemerewe na Musenyeri Gahamanyi yiga umwaka umwe ahita aba padiri bitewe n'uko yari yarize Tewolojia I Luvanium. Mu mwaka wa 1989 yakoze ubutumwa mu ma Paruwasi ya Gisagara, Cyahinda, na Nyumba ari naho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ari. Nyuma ya Jenoside yahawe ubutumwa mu burezi, aho yahereye muri College Christ Roi Nyanza ahava mu 1995 yerekeza muri GSO Butare kugera mu mwaka wa 2009 ari naho yitabye Imana akorera ubutumwa. yitabye Imana tariki 10 Gashyantare azize uburwayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.