Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri Igihozo Saint Peter ry'i Nyanza ryizihije Yubile y'imyaka 25 ribayeho

Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022, muri Paruwasi ya Nyanza, habereye ibirori bya Yubile y'imyaka 25 Ishuri IGihozo Saint Peter rya Diyosezi ya Butare, rimaze rishinzwe.

Ishuri Igihozo Saint Peter ry'i Nyanza ryizihije Yubile y'imyaka 25 ribayeho
Ishuri Igihozo Saint Peter ry'i Nyanza ryizihije Yubile y'imyaka 25 ribayeho

Agaruka ku mavu n'amavuko y'iri shuri padri Robert Dushime, umuyobozi waryo, yavuze ko Igihozo Saint Peter Secondary School, yashinzwe hagati yumwaka wa 1996 na 1997, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iri shuri ryatangijwe na Madamu Marie Claire Bahati, ukomoka I Nyanza, uzwi ku izina rya Mama Gihozo. Ryatangiye ari ishuri ry'imyuga mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri shuri ryiswe Igihozo kubera uko ryahojeje benshi amarira mu bihe bitari byoroshye.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo ikigo cyatangiye kwigisha amasomo asanzwe rihinduka ishuri ryisumbuye. Iri shuri ritangira ryatangiranye abanyeshuri 17 gusa bigaga ubudozi. Mu mwaka wa 2000 ubwo ryahindukaga Ishuri ryisumbuye, ryatangiranye abanyeshuri 67. Ariko ryaje gukomeza kwaguka kugera ubwo rigize abagera kuri 700. Kuri ubu Ishuri Igihozo rifite abanyeshuri 364 biga mu mashami atatu ari yo: HEG, MEG na MCE ndetse banategereje andi abiri ariyo PCB na MPC.

Kugera ubu, mu byiciro byombi haba mu kiciro rusange no mu mashami, abamaze gusoreza amasomo yabo muri iri shuri, basaga ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo inani n'umwe (2281). Bose bakaba baritwaye neza mu bizamini bisoza amasomo, bituma iri shuri rirushaho kugirirwa icyizere n'ababyeyi.

Madamu Claire washinze ishuri Igihozo Saint Peter, n'ubwo atabonetse muri ibi birori, mu butumwa yoherereje ababyitabiriye, yashimiye Myr Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Butare, wemeye kwakira igitekerezo cye cyo gushinga iri shuri. Avuga ko nyuma y'amahano ya Jenoside, yumvaga agomba kugira icyo akora kugira ngo arengere abana b'impfubyi. Yashimiye kandi Ubuyobozi bwa Leta, Abayobozi bayoboye irishuri n'abandi bafatanyabikorwa ubufasha bagiye butanga kugira ngo iki kigo kibeho kandi gitere imbere. Yagaragaje Ibyishimo atewe n'uko ababaye muri iri shuri bagiriye igihugu akamaro ndetse n'imiryango yabo, abasaba kujya bakomeza gusura aho barerewe.

Myr Filipo Rukamba, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, agaruka kuri iyi Yubile yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma bakareba ibyagenze neza n'ibitaragenze neza, bagashaka uburyo bwo gukomeza gutera intambwe igana imbere.

Muri ibi birori abanyeshuri 18 bahawe Amasakaramentu y'ibanze. Habaye kandi n'igikorwa cyo gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze neza, abayoboye iki kigo bose, abarezi bamaze imyaka 25 muri iki kigo na padiri wize muri iki kigo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose