Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri rya Saint Mary's High School Kiruhura ryahimbaje yubile y'imyaka 25 rishinzwe

Ku wa 08 Kamena 2024, Ishuri rya Saint Mary's High School Kiruhura, muri Diyosezi ya Butare, rikaba ari ishuri ry'Ababikira ba "Sainte Marie de Namur", ryahimbaje yubile y'imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Ishuri rya Saint Mary's High School Kiruhura ryahimbaje yubile y'imyaka 25 rishinzwe
Ishuri rya Saint Mary's High School Kiruhura ryahimbaje yubile y'imyaka 25 rishinzwe

Ni ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Filipo Rukamba. Byitabiriwe kandi n'abapadiri, Ababikira, Abaharereye, abayoboye iri shuri, abarezi baharera, Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange, ababyeyi, abanyeshuri, abize muri iri shuri n'inshuti zaryo.

Sr Liberata Mukambayire, uyobora iri shuri aganira na Kinyamateka, yayitangarije ko iri shuri ryatangiye nyuma y'imyaka ine Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Avuga ko mu mwaka 2004 ari bwo ishami rya Phyisics na Mathematics ryatangiye, rikomeza kugenda ryiyubaka ryakira abana benshi rifungura n'andi mashami aho kugeza ubu bamaze kugira amashami 3 y'amasiyansi ariyo: PCM ari naryo batangiranye, MPG na PCB.

Agaruka ku byo ishuri ryishimira yavuze ko icya mbere ari abana barera muri iri shuri. Iri shuri kandi ryishimira inyubako zaryo zakomeje kwiyongera harimo n'Inzu mberabyombi yahawe umugisha kuri iyi Yubile, ikaba iteganyijwe kuzajya iberamo inama, ibirori n'imyidagaduro y'abanyeshuri.

Sr Anastasie Murekeyisoni watangije iri shuri yashimiye Imana yababaye hafi kuva iri shuri rishinzwe kugeza uyu munsi. Agaruka ku mateka y'iri shuri, yavuze ko ari ishuri rya Kilizya Gatolika rifashwa na Leta, rikaba ryaratangiye ku wa 23 Mutarama 1998, ritangiranye abanyeshuri 75, ritangirira mu nyubako zari zisanzwe ari iza Selayi.

Nk'uko yakomeje abisobanura ashinga iri shuri yari afite igitekerezo cyo gufasha abana b'igihugu bacikirije amashuri kwiga. Bagahurira hamwe baturutse hirya no hino, bakubaka ubumwe, amahoro n'ubwenge bwabo muri Siyansi bugatera imbere.Yaje kukigeza ku Mwepiskopi wa Butare, Myr Filipo Rukamba, no muri Minisiteri y'uburezi baramushyigikira Leta imwoherereza abana.

Yashimiye Myr Rukamba wababaye hafi akajya abaha bimwe mu byo ishuri ryari rikeneye birimo n'imodoka.

Sr Anastasie yakomeje avuga ko n'ubwo ishuri ryatangiranye amikoro make yatumaga batabasha kubona bimwe mu byari bikenewe ngo abana babashe kwiga neza, bishimira ko ryatangiranye intsinzi kuko abanyeshuri ba mbere bakoze ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye babaye aba mbere mu gihugu.

Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yashimiye abatumye iri shuri ribaho, rigakura. Ashima uko ryubatse ubufatanye na Leta, ababyeyi, n'abarezi bigatuma rigira umuco mwiza.

Umuyobozi w'Akarere ka huye, Ange Sebutege, witabiriye ibi birori, yifurije iri shuri Yubile nziza ashimira Sr Anastasie wagize igitecyerezo cyo kurishinga. Mayor wa Huye yakomeje avuga ko iri shuri ari urugero rwiza rw'ibyagezweho mu myaka 30 yo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,kuko mu myaka 25 iri shuri rimaze ari ishuri riteye ishema.

Paul Mukunzi, Umwe mu batangiranye n'iri shuri yavuze ko bishimira ko abize muri iri shuri bavuyemo abayobozi mu nzego zinyuranye zaba iza Leta n'izigenga. Yashimiye Sr Anastasie n'abayobozi bagiye bamukurikira, avuga ko ibyo bagezeho byose babicyesha kuba bari bifitemo urukundo no gusenyera umugozi umwe. Mu izina rya bagenzi be, yizeza iri shuri ko bazakomeza kuriba hafi mu bufasha bwose bazabakeneraho.

Kuri ubu Ishuri rya Saint Mary High School Kiruhura rifite abanyeshuri 693 barimo abahungu 298 n'abakobwa 395.

Ange Sebutege, Mayor wa Huye
Ange Sebutege, Mayor wa Huye
Myr Filipo Rukamba yashimiwe uko yafashije ishuri
Myr Filipo Rukamba yashimiwe uko yafashije ishuri
Sr Anastasie Murekeyisoni, watangije Saint Mary High School
Sr Anastasie Murekeyisoni, watangije Saint Mary High School
Myr Filipo yahaye umugisha inzu mberabyombi ya Saint Mary High School
Myr Filipo yahaye umugisha inzu mberabyombi ya Saint Mary High School
Muri ibi birori abanyeshuri biteguye bahawe Amasakaramentu y'ibanze
Muri ibi birori abanyeshuri biteguye bahawe Amasakaramentu y'ibanze
Abarangije muri Saint Mary's High School bayijeje ubufatanye
Abarangije muri Saint Mary's High School bayijeje ubufatanye
Paul Mukunzi, uri mu batangiranye n'ishuri rya Saint Mary's High School
Paul Mukunzi, uri mu batangiranye n'ishuri rya Saint Mary's High School
Saint Mary's High school yaranzwe n'ubufatanye bituma itera imbere
Saint Mary's High school yaranzwe n'ubufatanye bituma itera imbere
Sr Liberata Mukambayire, Uyobora Sainte Mary's High School
Sr Liberata Mukambayire, Uyobora Sainte Mary's High School
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose