Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri Saint Vincent Pallotti Academy ryahimbaje Mutagatifu ryisunze, abaharererwa basabwa kumwigiraho

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Vincent Pallotti Academy riherereye i Gikondo, abaharererwa, ababyeyi, inshuti n’ubuyobozi bw’iri shuri bari mu byishimo byo guhimbaza umunsi mukuru w’ishuri, bahimbaza Mutagatifu waragijwe iri shuri.

Ishuri Saint Vincent Pallotti Academy ryahimbaje Mutagatifu ryisunze, abaharererwa basabwa kumwigiraho
Ishuri Saint Vincent Pallotti Academy ryahimbaje Mutagatifu ryisunze, abaharererwa basabwa kumwigiraho

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Izategeka Isaac, ushinzwe uburezi muri Paruwasi ya Gikondo.

Mu butumwa yatanze, Padiri Izategeka Isaac yavuze ko kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri bigaragaza uruhare rukomeye ishuri na Kiliziya bigira mu burezi, cyane cyane mu kubaka umwana wuzuye mu mutima no mu bwenge.

Yagize ati “Iyo utoje umwana akiri muto isengesho, ararikurana, kandi rikamuherekeza mu kugira imico myiza n’indangagaciro za kimuntu. Ibyo bigahuzwa n’iyobokamana rya gikristu, bigatuma akura ari umukiristu mwiza uzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye na Kiliziya.”

Agaruka kuri uyu Mutagatifu waragijwe iri shuri yasabye abaharererwa gukurana umuco w’ubutwari n’urukundo rw’abakene, bagendeye ku rugero rwa Mutagatifu Vincent Pallotti waragijwe ishuri ryabo.

Ati “Abantu bose, mu byiciro byabo no mu bushobozi bwabo, dushyire hamwe dushyigikire uburezi, kuko abana barererwa hano ari bo mu minsi iri imbere bazaba icyitegererezo cy’abandi. Kwisunga uyu Mutagatifu Vincent Pallotti bizabafasha kugira imico myiza izatuma mu myaka iri imbere bagirira akamaro igihugu na Kiliziya. Abana urugero rwa Vincent Pallotti rw’ubwitange ruzakomeze kuturanga twese.”

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, Noheri Nzabonitegeko, yavuze ko kwizihiza umunsi mukuru w’ishuri bari kumwe n’abana babo ari amahirwe yo kwigira hamwe no gufata ingamba zo kubarera neza.

Yagize ati “Kubana n’abana bacu mu birori by’umunsi mukuru w’ishuri bidufasha kurushaho kumenya uwo Mutagatifu waragijwe ishuri ryabo amateka ye, bikadufasha no gufasha abana bacu kugendera mu murongo w’umurinzi w’ishuri ryabo.”

Soeur Marie Rose Makeke, umuyobozi w’ishuri Saint Vincent Pallotti Academy, aganira na Kinyamateka, yagarutse ku ncamake y’amateka y’iri shuri, avuga ko ryizihiza uyu munsi mukuru ku nshuro ya 63.

Ati “Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 1962, ritangijwe n’umupadiri w’Umu-Pallottini ukomoka mu gihugu cya Pologne. Nkuko twabitojwe n’uwadushinze Mutagatifu Vincent Pallotti tugamije kurera abana bagakura mu buzima bwa roho n’ubw’umubiri mu nzego zose.”

Yakomeje avuga ko bishimira intambwe ishuri ryabo rimaze gutera mu burezi.

Agira ati “Twishimira ko abana turera bakomoka mu nzego zitandukanye, kandi bakagenda batsinda neza. Abarezi bacu nabo twishimira umwete n’umurava bagaragaza, bazi ko bakorera Imana.”

Ubuyobozi bw’ishuri Saint Vincent Pallotti Academy butangaza ko muri uyu mwaka w’amashuri 2025–2026, rirererwamo abana basaga 240, biga mu mashuri y’inshuke n’abanza.

Amateka agaragaza ko Mutagatifu Vincent Pallotti yavutse mu mwaka wa 1795, avukira mu Butaliyani. Mu mikurire ye, yifuje kuba umupadiri maze ahabwa isakaramentu ry’ubusaserdoti ku wa 16 Gicurasi 1818, muri Kiliziya ya Mutagatifu Yohani wa Laterani i Roma.

Mu mwaka wa 1835, yagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango w’Iyamamazabutumwa (Pallottines), agishyikiriza Papa Grigori wa XVI kugira ngo umuryango ahabwe ubuzimagatozi.

Padiri Vincent Pallotti yapfuye ku wa 22 Mutarama 1850. Mu buzima bwe, yaranzwe no kwigomwa, gufasha abakene, no kwitangira imfungwa n’abababaye, bituma benshi bamwita “Padiri w’abakene.”

Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu ku wa 20 Mutarama 1963 na Papa Yohani wa XXIII.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Madamu Urujeni yageneye abanyeshuri impanuro zibashishikariza gukomeza kwiga bashyizeho umwete, bagakomeza indangagaciro batozwa, bakagura inzozi zabo no kwiyemeza kuba abayobozi beza bafite indangagaciro, bakoresha ubumenyi bahabwa mu guteza imbere igihugu

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose