JEC irashishikariza urubyiruko kumenya gutega amatwi Roho mutagatifu no gusenga kugira ngo batsinde ibishuko.
Umuryango w’abanyeshuri gatolika mu Rwanda JEC (Jeunesse Etudiantine Catholique) ni umwe mu miryango y’agisiyo gatolika ubarizwa mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Mu nteko rusange y’umuryango w’aba JEC yateraniye I Kigali mu ishuri rya St André i Nyamirambo, kuva tariki ya 29-31 Kanama 2025 urubyiruko rugize uyu umuryango rwasabwe kumenya gutega amatwi Roho mutagatifu no kwemera kuyoborwa nawe kuko ariwe uyobora inzira y’ubuzima bwabo. Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’umuryango wa JEC ku rwego rw’igihugu ubwo hasozwaga inteko rusange y’umuryango, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Roho ni abayobore.” (Abanyagarati 5,16.)
Padiri François Régis Rutagengwa, Omoniye wa JEC Rwanda ku rwego rw’igihugu, akorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, yasabye urubyiruko ruri mu muryango w’aba JEC guhuguka no kongera gutega amatwi Roho Mutagatifu, bakemera kuyoborwa nawe kandi. Yavuze ko hanze hari ibishuko byinshi bishaka gutwara urubyiruko, abasaba kumva icyo Imana ibabwira bagasenga kandi bagahinduka kugira ngo bahindure n’abandi.
Yagize ati “Hanze aha hari byinshi bikurura urubyiruko, hari ibyonnyi byinshi bigenda bigaragara bishaka kudutwara urubyiruko. Urubyiruko rero nibahuguke bumve ko hari ugushaka kw’Imana mu gushaka kwacu. Bagomba korohera Imana, bakumvira umutimanama, bakumva abajyanama bazima kuko barahari, ndetse bagasenga kugira ngo Imana ikomeze kubayobora.”
Iragena Emelyine umunyeshuri muri kaminuza ya INES Ruhengeri wiga ibijyanye n’amategeko, yavuze ko mu baganirijwe mu nteko rusange yigiyemo isomo rikomeye ryo gushishoza no kubanza gutekereza ku byo agiye gukora adahubutse. Agira ati “Mu byo ngiye kujya nkora, mbere na mbere ni ukubanza gutekereza no gushishoza, nkabona gukora kugira ngo nirinde ikibazo icyo ari cyo cyose, kandi nkibuka ko Roho Mutagatifu agomba kunyobora.”
Harelimana Laurent Chrispin, wo muri Diyosezi ya Butare yiga ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko yungutse byinshi harimo n’uburyo bwo kurushaho kwegerana na Roho Mutagatifu. Akomeza avuga ko agiye gusangiza abandi banyeshuri ibyo yize kugira ngo nabo babimenye kandi bazitabire kuba mu muryango w’aba JEC.
Yagize ati “Batwigishije kwegera Roho Mutagatifu, ukaba wamwumva kugira ngo ubone igisubizo kizima cyagirira akamaro umuryango nyarwanda.”
Padiri Celestin Mbarushimana, Omoniye wa JEC mu Karere ka Afurika yo hagati mu bihugu bikoresha Igifaransa, akaba akorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, yashimye intambwe JEC Rwanda imaze kugeraho. Yibukije aba JEC ko gukomeza gusuzuma ibyo biyemeje, gusubiza amaso inyuma no gufata ingamba nshya bijyanye n’ikenurabushyo n’ubutumwa bwa JEC ari byo bizatuma umuryango wera imbuto nyinshi.
Yavuze ko na JEC yo mu bihugu byo mu karere bishimishwa n’uko JEC Rwanda ikomeje ubutumwa bwayo bwo kurera no gutoza urubyiruko gatolika kuba abahamya ba Kristu.
Ati ‘’Twese abagize JEC mu bihugu byo mu karere kacu, dushimishijwe no kuba JEC yo mu Rwanda, ikomeza ubutumwa bwayo bwo kwamamaza ivanjiri, uburere bwuzuye, bw’urubyiruko bw’abanyeshuri, ikurikije uburyo bwayo, bwo kureba, gushishoza uburyo budufasha gukora.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu matsinda shingiro (Groupes de base) y’umuryango wa JEC, abagera kuri 70 nibo bitabirire inteko rusange, yanasuzumye ibikorwa by’umwaka ushize wa 2024, hakanategurwa ibikorwa bizakorwa mu mwaka utaha, uyu ukaba waranabaye umwanya wo gusenga no guhabwa inyigisho. Mu nteko rusange ya JEC hashyizweho na komite nshya izayobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka 2. K’umwanya wa Perezida hatowe Itugize Bon Basile wo muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba asimbuye Hakizimana Emmanuel wari kuri uyu mwanya.
Mu Rwanda, JEC ibarizwa muri Kaminuza n’amashuri makuru agera kuri 70, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 12. Uyu muryango wavukiye mu Bufaransa mu 1920, wageze mu Rwanda mu 1978, ukaba ugamije kurera no gutoza urubyiruko kugira ngo rube abahamya ba Kristu. Aba JEC bafite indamukanyo igira iti, “Kristu Umwami?”bagasubiza bati, “Tumuyoboke.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.