Kabgayi: Abana bongeye kwibutsa abakuru igisobanuro cyabo mu buzima bw’ababyeyi
Byagarutsweho n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’iza Kiliziya Gatolika, ku munsi wo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, tariki ya 09 Gicurasi 2026. Bamwe mu banyeshuri bahagarariye abandi basabye ababyeyi n’abarezi babo kubarera neza kugira ngo bakurane icyizere, intego n’indangagaciro mu byo bakora.
Dorocas Uwiduhaye, umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Mariya Goretti, mu izina rya bagenzi be yasabye ababyeyi n’abarezi kubarera neza nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza.”
Ati “Kurera neza si ugutanga ibiribwa n’imyambaro gusa, ahubwo ni ugutoza umwana kugira indangagaciro za gikirisitu, kugira imyitwarire myiza, kwigiramo ubumuntu, kwiyubaha no kubaha abandi, gukunda Imana n’abantu. Umwana warezwe neza aba afite icyizere, afite icyerekezo cy’ubuzima, akamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.”
Agaruka ku gukura neza, yavuze ko ari umusaruro w’uburere bwiza. Ati “Umwana warezwe neza akura yifitiye icyizere, akagira ubumenyi, ubushobozi bwo kwigira, akagira intego mu buzima.”
Yavuze kandi ko gukora neza ari umusaruro uturuka ku burere bwiza bahabwa.
Ati “Umunyeshuri akora neza iyo arangije inshingano ze zo kwiga neza, kubaha abamurera n’abamuruta, gufatanya n’abandi kubaka umuryango mwiza, kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kurangwa n’indangagaciro nziza mu byo akora byose.”
Dorocas Uwiduhaye yongeyeho ko, nk’uko umuryango ari wo musingi w’uburezi bw’abana, ababyeyi bakwiye kubarera neza.
Ati “Babyeyi rero mukwiye kutuganiriza, mukadutoza kuvugisha ukuri, mukatubera urugero rwiza, mukanadukurikirana iyo mu mashuri twirirwa mu masomo ndetse n’igihe tugeze mu rugo. Mugomba kudutoza gukunda Imana, gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana, kwitabira imiryango ya Agisiyo Gatolika n’andi mahuriro tuvomamo indangagaciro za gikirisitu kugira ngo byuhire roho zacu zitazagwingira.”
Yakomeje ati “Bayobozi b’amashuri namwe barezi, mufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umwana. Ni mwe mwuzuza ibyo umwana yaherewe mu muryango, mukamufasha gukura afite ubumenyi, imyitwarire myiza n’indangagaciro zimufasha kubaho neza, bimutegurira kuzaba umuturage mwiza.”
Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga witabiriye ibi birori, yavuze ko bishimiye kuba aba bana bongeye kuvuga no kugaragaza ibyo bifuza, ashimangira ko bongeye kwibutsa abakuru igisobanuro cyabo mu buzima bw’ababyeyi.
Ati “Ni byiza ko abana uyu munsi bongeye kuvuga kandi icyo bashaka twacyumvise, ndetse kiratanga n’umukoro. Abana batubwiye ngo tubarere neza, bakure neza, bakore neza. Sinshidikanya ko nta we bitakoze ku mutima, kuko abana bongeye kutwibutsa igisobanuro cyabo ku buzima bwacu n’inshingano dufite nk’ababyeyi.”
Yakomeje avuga ko nta mubyeyi utakwifuza ko umwana we akura neza kandi agakora neza, ariko ko bitizana.
Ati “Tugomba kubiharanira nk’uko abana bacu bongeye kubitwibutsa. Ubutumwa rero bwongera kuduhamagarira kuzirikana inshingano zacu kuri bo, haba mu muryango aho bakomoka, haba ku ishuri aho bamara amasaha menshi, ndetse n’inshingano za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.”
Yongeyeho ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza” ari igisobanuro cy’ubufatanye n’uruhererekane rw’inshingano mu burere n’uburezi.
Ati “Mu muco wacu nk’Abanyarwanda ndetse no mu byo dukomora ku bakurambere, na mbere y’uko amashuri aza, abo dukomokaho basobanukiwe neza ko uburere buruta ubuvuke. Ndetse banatubwira ko umwana apfa mu iterura. Ibyo rero bisobanuye byinshi kandi bigatanga umukoro kuri buri wese, haba mu muryango n’ahandi umwana akura ubumenyi.”
Yaboneyeho gucyebura ababyeyi kwirinda imyitwarire mibi ishobora kugira ingaruka ku bana.
Ati “Imyitwarire yacu tuyirinde kuko ishobora konona iy’umwana udukomokaho. Baracyari bato ariko baratureba, kandi uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.”
Yavuze kandi ko kugira ngo uburere butange umusaruro, abarezi na bo bagomba kubyumva no kubigiramo uruhare.
Ati “Ntabwo dushidikanya kabone nubwo umwana yaba avuka mu muryango muzima, ariko akagira ibyago byo guhura n’umurezi mubi, uwo mwana yakononekara.”
Ibi byanashimangiwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, wavuze ko ijwi ry’abana baryumvise kandi ko ribasigiye umukoro.
Ati “Ijwi ryanyu twaryumvise nk’ababyeyi n’abarezi banyu. Mwadusabye kwibuka uburenganzira bwanyu. Ijwi ryanyu riratwibutsa ko mufite uburenganzira bwo kurerwa neza, kwigishwa neza no guherekezwa neza mu nzira z’ubuzima bwanyu.”
Yakomeje ati “Iri jwi ryanyu riratwibutsa inshingano zacu nk’ababyeyi, abarezi n’izindi nzego zirebwa n’uburezi. Twese dufite inshingano zo kwigisha neza no kurera neza. Bana bacu, mwabitwibukije mu ijwi ryanyu ko imbuto yera ku burere bwiza ari imikorere myiza n’imikurire myiza y’umwana.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yongeyeho ko Kiliziya yiyemeje gutanga uburere buhamye no kurera neza umwana ushoboye kandi ushobotse.
Ati “Babyeyi, dufite inshingano zo kurera neza koko. Kutabikora ni ugutanga umurage mubi no guhemukira abana Imana itunyuzaho. Dukomeze gufatanya muri izi nshingano. Umwana turera si uwa mwarimu gusa, si uwo ku ishuri gusa, si uw’ababyeyi gusa, ni umwana wacu twese. Abana bacu ntabwo bakenewe gusa kubwirwa ibyo bakora, ahubwo bakeneye kwerekwa ibyo bakora n’uko babaho.”
Yasoje asaba ababyeyi n’abarezi gutanga urugero rwiza ku bana barera, kuko umwana yiga yigana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.