Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 13

Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 13 ku banyeshuri 546 basoje amasomo yabo mu mwaka wa 2022-2023.

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 13
Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 13

Ibi birori byabeeeye kuri Sitade ya Muhanga, byitabiriwe na Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa,Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n'umuyobizi w'ikirenga wa ICK, Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru wamaze imyaka 17 ayibereye umuyobozi mukuru, Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri padiri Dr J.Bosco baribeshya, intumwa ya Minisiteri y'uburezi na HEC Dr Theoneste Ndikubwimana, Umuyobozi w'akarere ka Muhanga Madame Kayitare Jacqueline inshuti za ICK ababyeyi, abanyeshuri n'abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye.

Vice chancellor Padiri Prof. Dr.Fidele Dushimimana, nyuma yo gufungura ku mugaragaro ku nshuro ya 13 itangwa ry'impamyabumenyi muri ICK, yavuze ko ICK yishimiye ibyo imazekugeraho mu myaka irenga 20 imaze itanga uburere n'uburezi.

Mu byo yagarutseho ICK yishimira harimo kuba umubare w'abanyeshuri ukomeje kwiyongera, kuba ICK yaremerewe gutangiza Ishami ry'Ubuforomo n'Ububyaza no kuba urwego rw'ubushakashatsi rukomeje gutera imbere.

Umuyobozi wa ICK yashimiye abagize uruhare bose ngo ICK ibe igeze aho igeze anaboneraho gutangaza ko ikomeje imishinga yo kwaguka no kwagura ubufatanye mu Rwanda no mu mahanga mu rwego rwo kubaka icyerekezo kiyibereye.

Uhagarariye intore zahawe impamyabumenyi Rubagumya Felicien urangije mu ishami ry'uburezi, yavuze ko anejejwe no kuba ari umwe mu basoreje mu ishuri rikuru rya Kabgayi. Yashimiye Kiliziya Gatolika yashinze iri shuri bavomyemo byinshi by'ingirakamaro. Avuga ko muri ICK bahigiye amasomo atandukanye arimo n'ayo gukemura ibibazo by'abaturage, batojwe indangagaciro ziboneye zizabafasha mu buzima bwabo. Mu izina rya bagenzi be yijeje ko mu rugendo rushya batangiye bazarangwa n'umuco n'ubupfura, kubaho bacyeye guharanira gutanga service inoze no guhesha ishema umuryango wabo ndetse n'Igihugu muri rusange.

Intumwa ya Minisiteri y'uburezi na HEC Dr Theoneste Ndikubwimana, yashimiye ishuri rikuru rya Kabgayi ICK, umuhate rigira mu gutanga uburere buhamye. Yashimye uruhare iri shuri rifite mu kurera ab'ingirakamaro ku gihugu, atanga urugero rwa Cleophas Barore wasoreje muri iri shuri ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa RBA.

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw'iri shuri na Kiliziya Gatolika muri rusange, imbaraga bakoresheje kugira ngo igikorwa cyo gutangiza ishami ry'ubuforomo n'ububyaza muri ICK kigerweho.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n'umuyobozi w'ikirenga wa ICK Myr Barthazar Ntivuguruzwa yavuze ko mu myaka igera kuri 6 yamaze ayobora ICK afitanye nayo amateka yihariye. Yagaragaje ibyishimo atewe no kuba atanze impamyabumenyi bwa mbere aziha abanyeshuri yayoboye.

Myr Balthazar yashimiye Imana kandi urugendo rw'imyaka 20 ICK imaze. Ashimira Myr Smaragde yasimbuye ku buyobozi bukuru bw'iyi kaminuza, nyuma y'imyaka 17.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abarangije mu mashami y'itangazamakuru (JC) Inozabubanyi (PR), Iterambere ry'imigi n'icyaro (SD), Kubungabunga ibidukikije, Ubukungu, Imbonezamubano, Icungamutungo, Imicungire y'imari , uburezi mu by'indimi ,uburezi mu by'ubumenyi bwisi n'amateka na Post graduate Diploma in Education. Muri uyu mwaka wa 2022-2023 harangije abanyeshuri 546 barimo abagera kuri 167 bo mu Cyiciro cya Diploma, 351 bo mu cyiciro cya Bachere's degre na 28 bo mu cyiciro cya Post Graduate.

ICK irishimira ibyo ikomeje kugeraho mu myaka isaga 20 imaze
ICK irishimira ibyo ikomeje kugeraho mu myaka isaga 20 imaze
Myr Balthazar Ntivuguruzwa nyuma y'imyaka 6 ari umuyobozi wungirije wa ICK yatanze impamyabumenyi bwa mbere ari umuyobozi mukuru wayo
Myr Balthazar Ntivuguruzwa nyuma y'imyaka 6 ari umuyobozi wungirije wa ICK yatanze impamyabumenyi bwa mbere ari umuyobozi mukuru wayo
Myr Smaragde Mbonyintege yashimiwe imyaka 17 yamaze ari umuyobozi mukuru wa ICK
Myr Smaragde Mbonyintege yashimiwe imyaka 17 yamaze ari umuyobozi mukuru wa ICK
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose