Kaminuza ya UTAB yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 1000, biyemeza kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2026, Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1,474 barangije amasomo yabo mu mashami atatu arimo Ishami ry'Inderabarezi (Faculty of Education), Ishami ry'Ubuhinzi, Ubworozi, Kubungabunga Ibidukikije n'Ingufu Zisubira (Faculty of Agriculture, Environment Management and Renewable Energy), ndetse n'Ishami ry'Ubumenyi mu Mbonezamibanire, Icungamutungo, Ibaruramari n'Iterambere (Faculty of Social Sciences, Management and Development Studies).
Uyu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba n'Umuyobozi wa UTAB mu rwego rw'amategeko.
Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo bagaragaje ko bishimiye uburere n'uburezi bahawe muri iyi Kaminuza, bavuga ko biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahakuye kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Byiringiro Salomo urangije mu Ishami ry'Ubumenyi mu Mbonezamibanire, Icungamutungo, Ibaruramari n'Iterambere yavuze ko ari ibyishimo bikomeye nyuma y'urugendo rw'imyaka isaga ine bamaze ku ntebe y'ishuri, anavuga ko intego yabo ari ugukoresha neza ubumenyi bungutse.
Ati "Dushyiremo imbaraga aho bitagenda neza haba abize uburezi bazamure ireme ry’uburezi, kugira ngo igihugu cyacu kigire abanyarwanda b’ejo hazaza heza kandi bafite ubumenyi mu guteza imbere igihugu cyabo bikagendana n’abagenzi babo bize ubuhinzi bashakira hamwe icyateza imbere ubuhinzi bugezweho mu gusubiza ibibazo umuryango nyarwanda ufite."
Yakomeje ati "Hari abandi bo mu ivugururamibereho n’icungamutongo nabo ni igufatanya n’igihugu kuvugurura imibereho y’abanyarwanda by’umwihariko mu Ntara y’Amajyarugu ahakigaragara ikibazo cy’igwingira."
Ifitebyose Rongine na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko bashimira ababyeyi babareze bakabashyigikira, ndetse n'ubuyobozi bwa UTAB bwabafashije kugera kuri uru rwego. Yavuze ko biyemeje gukoresha neza amahirwe bahawe kugira ngo babe imbaraga z'iterambere ry'u Rwanda.
Ati "UTAB ntabwo yaduhaye ubumenyi gusa ahubwo yaduhaye n’ubuhanga ndangagaciro bizaduhererekeza ubuzima bwacu bwose."
Yanavuze kandi ko mu gihe bamaze muri iyi Kaminuza babonye amahirwe yo kwihugura mu ndimi zitandukanye, gukora ubushakashatsi ndetse no kunguka ubundi bumenyi bubafasha guhangana n'ibigezweho ku isoko ry'umurimo.
Musenyeri Papias Musengamana yavuze ko bishimiye gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri 1,474 barangije amasomo yabo.
Mu ijambo rye yagize ati "Uyu ni umunsi wo gusarura imbuto z’urugendo rw’imyaka 4 zaranzwe n’umurimo, ukwihangana, ukwigomwa no guharanira ubumenyi n’indangagaciro. Uyu munsi ni igihamya cy’uko umuhate wo kwihangana no kugira icyerecyezo bihora bitanga umusaruro."
Yakomeje ati "Turashimira Imana ishobora byose yakomeje kugendana na Kaminuza yacu ya UTAB n’ababyeyi n’abarezi babaye hafi aba banyeshuri, abarimu n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB, iyi nsinzi ni umusaruro w’ubufatanye bwanyu mwese."
Musenyeri Papias yavuze ko uyu muhango utagaragaza gusa ibyishimo byo kurangiza amasomo, ahubwo ari n'ikimenyetso cy'iterambere rikomeje kuranga iyi Kaminuza.
Yagize ati "Uyu muhango ntugaragaza gusa ibyishimo byo kurangiza amasomo gusa ahubwo ni n’ikimenyetso cy’iterambere gikomeje kuranga UTAB mu rugendo rwayo rwo kugeza no guteza imbere ireme ry’uburezi, turifuza ko Kaminuza yacu yakomeza gutegura umukozi w’ejo ukenewe ku isoko ry’umurimo kandi ugaragaza uruhare rwe mu iterambere rirambye rw’u Rwanda ndetse n’akarere."
Yakomeje avuga ko ibyo UTAB imaze kugeraho biyigaragaza nk'umufatanyabikorwa wizewe mu gutegura abantu bafite ubumenyi, indangagaciro n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo byugarije igihugu.
Musenyeri Papias yashimangiye ko ibyo iyi Kaminuza imaze kugeraho ibikesha Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira uburezi mu by'ibanze no gushyigikira amashuri makuru na za Kaminuza binyuze muri politiki na gahunda zitandukanye, ndetse n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).
Yongeyeho ko nk'urwego rureberera Kaminuza biyemeje gukomeza guteza imbere UTAB kugira ngo irusheho kuba ikigo cy'indashyikirwa.
Ati "Tuzakomeza gushora ubushobozi dufite mu guteza imbere abakozi bacu, kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo, guteza imbere ubushakashatsi no kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire no mu myigishirize."
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1,474 barangije amasomo yabo muri UTAB ku nshuro ya 15 wanitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Dr Théoneste Ndikubwimana wari uhagarariye HEC, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, ndetse n'abandi bayobozi n'abatumirwa baje kwifatanya n'iyi Kaminuza mu kwizihiza uyu munsi w'amateka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.