Kaminuza ya UTAB yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 14
Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2025, ku nshuro ya 14, Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba UTAB) yatanze impamyabumenyi ku bagera ku 1610 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Ni ibirori byitabiriwe n'ababyeyi, abanyeshuri, abarezi, inzego bwite za Leta, abapadiri n'abihayimana.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko bishimiye uruhare iyi Kaminuza ikomeje kugira mu cyerekezo cy'igihugu, aboneraho gusaba abarangije kwifashisha ubumenyi bahawe mu guhangana n'ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.
Yagize ati "Murangije amashuri ku bufatanye na Leta, kandi mugomba guharanira guha serivisi abaturage no kubafasha kuva mu bucyene. N'ubwo murangije, abaturage bacu baracyahangayikishijwe n'ibibazo by'umwanda, igwingira, amakimbirane mu miryango, abana bata ishuri, ibyaha bihungabanya umutekano, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ubukene. Ubu ni wo mwanya wo kugaragaza uruhare rwanyu mukoresheje ubumenyi n'indangagaciro mwakuye muri iyi Kaminuza."
Yakomeje abasaba kujya aho bagiye hose bahindura ibintu, bakaba urumuri n'agakiza ku banyarwanda.
Myr Papias Musengamana, Umuyobozi w'Ikirenga wa UTAB, mu mpanuro yahaye abahawe impamyabumenyi, yabasabye gufata amasomo bahawe nk'imfunguzo zibafungurira imiryango inyuranye y'ubuzima bwabo n'ubwigihugu.
Ati "Izi mfunguzo mwahawe ni ukuzikoresha mu gufungura imiryango inyuranye y'ubuzima bw'igihugu n'ubwanyu. Kugira ngo urufunguzo rukore neza, ugomba kumenya umuryango rufungura. Nimusangize abandi amahirwe mufite."
Yongeyeho ko iki cyiciro cya kaminuza kibabereye urugero rw'ibishoboka, abasaba gukomereza ku migambi ibateza imbere bo ubwabo n'igihugu.
Yagarutse ku bibazo isi ihanganye na byo muri iki gihe, birimo imihindagurikire yikirere, amakimbirane, intambara, inzara, ubukene, n'abana bata ishuri, abibutsa ko bafite ubumenyi buhagije bwo kubicyemura.
Ati "muri iki gihe isi yacu iri guhura n'ibibazo bitandukanye birimo imihindagurikire y'ikirere, amakimbirane mu miryango, intambara numutekano mucye, inzara nubukene bukabije, abana bata ishuri bityo igihugu kigatakaza imbaraga zejo hazaza. Icyiza ni uko mwe mwize aha mwahakuye ubumenyi buhagije mu kubicyemura."
Kaminuza ya UTAB yatangiye mu 2006. Kuri ubu ikaba ifite amashami atatu yigamo abanyeshuri ibihumbi 12,222 biga mu mpera z'icyumweru no mu biruhuko. Abahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 14 ni 1,610.
Dr.Théoneste Ndikubwimana wari uhagarariye Inama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), yashimiye UTAB kuba yahaye impamyabumenyi abanyeshuri barenga igihumbi, avuga ko babitezeho ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.