Karidinali Jozef Tomko yitabye Imana ku myaka 98
Karidinali Jozef Tomko wo mu gihugu cya Silovakiya, akaba ari na we wari mukuru mu myaka mu bakaridinali, yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2022, ku myaka 98.
Tomko yagizwe Karidinali na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1985. Kugera ubu akaba ari we mukaridinali warutaga abandi mu myaka.
Kuva mu kwezi kwa Gatandatu ubuzima bwe bwatangiye kutamera neza, ajyanwa mu bitaro i Roma. Tariki 6 Kanama 2022, Karidinali Tomko yasezerewe mu bitaro ajyanwa mu rugo kugira ngo akomeze kwitabwaho.
Mu butumwa bwe i Roma, Karidinali Tomko azwi cyane ku kuba yarabaye Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe iyogezabutumwa ku isi imwe mu zikomeye mu buyobozi bwa Vatikani. Muri ubu butumwa azwiho ko yasuye ibihugu byinshi akabasha gutega amatwi imibereho ya Kiliziya mu mpande zitandukanye z'isi.
Nyuma y'urupfu rwe Inama y'Abepiskopi mu gihugu cya Silovakiya yasohoye itangazo risaba abakristu kumusabira.
Urupfu rwa Karidinali Tomko rutumye inteko y'Abakaridinali isigara igizwe n'abakaridinali 206 aho 116 ari bo bonyine bashobora gutora no gutorwamo Papa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.