Karidinali Kambanda arasaba Leta kugaragaza ubufatanye no mu kibazo cy'ifungwa rya kiliziya
Karidinali Kambanda arasaba abayobozi b'Inzego za Leta kugaragaza ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta no mu kibazo cy'Ifungwa rya kiliziya kimaze iminsi.
Ibi Karidinali Kambanda yabitangarije kuri Paruwasi ya Mugote, mu gikorwa cy'Ihuriro ry'Imiryango y'Abalayiki bitangira ubutumwa bwa Kiliziya.
Iri huriro ryagombaga kubera kuri Paruwasi ya Rutongo ariko riza kwimurwa kubera ko kugera ubu igifunze.
Karidinali Kambanda yasobanuye agaciro ka kiliziya avuga ko ari ryo shingiro ry'ubuzima bw'abakristu.
Yagize ati"Turasaba ubuyobozi ko bwa bufatanye bwagaragara no kuri kiliziya zacu zifunze. Ni ho hantu duhurira tugasenga, ni ho dutangira ubutumwa,ni ho twubakira ukwemera kw'abakristu, ni ho have imbuto z'ibikorwa by'iterambere n'ubwiyunge, hakadufasha kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu."
Karidinali Kambanda kandi yasabye Abapadiri gukomeza kwegera abakristu mu ngo no mu miryango remezo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye kugira ngo ibyasabwe kugira ngo kiliziya zongere gusengerwamo biboneke.
Mu karere ka Rulindo kugera ubu haracyari kiliziya za paruwasi 3 zifunze na kiliziya za Santarali zisaga 21.
Nyuma yo kuzuza ibyo bari basabwe paruwasi ya Rutongo yanditse ibaruwa isaba gufungurirwa ariko kugera n'ubu ntiranasurwa.
Bamwe mu bakristu n'abayobozi mu nzego za Kiliziya Gatolika vavuga ko Ifungwa ry'insengero ryagaragayemo ugukabya ku ruhande rw'inzego za Leta zirengagije imikoranire isanzwe hagati ya Leta n'amadini n'uruhare amadini afite mu mibereho myiza y'abaturage igafata umwanzuro uhutiweho wo gufunga za kiliziya.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Maria Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko mu gufunga kiliziya hari ahabaye kurengera bamwe bakihutira gufunga abandi bagafunga batitaye ku kuba bashishoza ngo barebe uko abo bagiye gufungira basanzwe bitwara.
Padiri Kayisabe yagaragaje ko ibi byatewe kuri bamwe no kutamenya neza Kiliziya ndetse ku bandi biterwa n'urwango basanzwe bafitiye kiliziya dore ko hari n'abadatinya kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ngo n'izisigaye zizafungwe.
Yakomeje asaba Leta gushyira mu gaciro haba hari n'ibyo ibona Kiliziya Gatolika idakora neza, ikabimenyesha kuko Abepiskopi biteguye kubisobanura.
Kuri ubu abakristu gatolika basaga ibihumbi 800 bategereje ko Leta yasubiza ubusabe bwabo bakongera gusenga no kwiyubaka ku mutima no ku mubiri bamurikiwe n'Ivanjili.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.