Karidinali Kambanda arasaba urubyiruko kwitandukanya n'ubusinzi n'ubusambanyi bakarangwa n'imigenzo myiza
Mu rugendo Nyobokamana i Kibeho, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022, Karidinali Kambanda Antoine, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda yasabye urubyiruko kwitandukanya n'ubusinzi n'ubusambanyi rukayoboka imigenzo myiza.
Ni urugendo Nyobokamana ruba buri wa 6 nyuma yumunsi mukuru wubutarasamanywe icyaha bwa Bikiramariya aho inshuro nyinshi uru rugendo ruba ari ku wa 6 wa kabiri wUkwezi kwukuboza.
Ku mugoroba wo Ku wa 5 tariki 09 Ukuboza 2022 ni bwo bamwe mu rubyiruko batangiye kugera i Kibeho, aho bagize umwanya uhagije wo gushengerera isakramentu ritagatifu ry'Ukarisitiya ndetse banahabwa Isakramentu rya Penetensiya n'abahageze mu gitondo bakaba bahawe iri Sakramentu.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoine Karidinari Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi wasabye urubyiruko gutura umubyeyi Bikiramiya ibibazo n'ibyifuzo byabo. Karidinali Kambanda yavuze ko nta mwana uvuka ku bw'amahirwe, nk'uko bamwe bakunda kuvuga. Avuga ko Imana yaremye Bikiramariya imufitiye umugambi wo kuzabyara Yezu Kristu.
Karidinali Kambanda yasabye urubyiruko gutega amatwi mu isengesho bakamenya umugambi Imana ibafitiye. Yibukije urubyiruko ko umubyeyi Bikiramiya abakunda byanagaragariye mu bana b'abakobwa yabonekeye kuko bari urubyiruko.
Yabasabye kandi gukomera ku isengesho, ku mubyeyi Bikiramiya bakirinda ibibi byinshi birimo kwangiza isi nk' ubusambanyi, ubusinzi ibiyobyabwenge ndetse n'irari ry'umubiri kuko ari byo biri kwangiza urubyiruko.
Yabasabye kandi gushyira imbere urukundo rwa kivandimwe bashyira imbere icyahesha mugenzi wabo icyubahiro aho kubeshyana ko bakundana bakangiza ubuzima bwa bagenzi babo. Yongeye kubasaba kugira umwete no kubera abandi urugero no guharanira iteka agaciro kabo. Yabasabye kandi kurangwa no kwigomwa bakaba banakwemera guhara amagara yabo aho gucumura ku Mana.
Umuyobozi w'ingoro ya Nyina wa Jambo yashimiye Karidinali w'ifatanyije n'Urubyiruko kuri uyu munsi, ashimira abasaserdoti anabasaba gukomeza kuba hafi urubyiruko. Yabasabye ko nibasubira mu macumbi yabo, bajyana ubutumwa bwa Bikiramiya kandi bagakomeza kumubera abahamya mu bantu no kumufasha guhindura isi ngo ibe nziza.
Umwe mu rubyiruko Yvette wavuze mu izina rya bagenzi be waturutse muri Paruwasi ya Gahanga, yatanze ubuhamya kuri bagenzi be avuga uko Bikiramiya yinjiye mu buzima bwe. Avuga ko kera yagenderaga mu kigare, igihe kigeze arwara uburwayi bukomeye aho banamubwiraga ko bushobora kutazakira. Mu mwaka wa 2018 yaje kugera i Kibeho yandika akabaruwa atanga ikifuzo cyo kuba yakira uburwayi bwe. Yaje gusubizwa uburwayi burakira kuva icyo gihe yiyemeza kutazongera kujya kure y'umubyeyi Bikiramiya. Avuga ko aterwa ishema no kugenda mu muhanda yambaye ishapure. Ati " Bikiramiya mwigiraho byinshi kwicisha bugufi, kwiyoroshya n'ibindi nkaba nifuza ko urubyiruko twese twamukurikiza ".
Umuyobozi ushinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali Padri Alex, yavuze ko uyu munsi ari uwibyishimo muri Diyosezi yabo. Yavuze ko bazanywe no gushimira umubyeyi Bikiramiya ko yabarinze mu mwaka wa 2022 no kumutura umwaka wa 2023 bagiye kwinjiramo. Yashimiye Nyiricyubahiro Karidinali wabanye na bo kandi ubana na bo igihe cyose, abasaserdoti batandukanye baherekeje urubyiruko. Yaboneyeho kwibutsa urubyiruko gahunda ziri mbere zirimo ukwezi k'urubyiruko bazahimbaza mu kwezi kwa mbere no gutegura Forumu y'urubyiko ku rwego rw'Igihugu izabera muri Arikidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi Regina Pacis.
Nyiricyubahiro Karidinari Antoine Kambanda yashimiye urubyiruko kuba baje ari benshi ashimira n'abapadri ndetse n'abarezi babaherekeje. Avuga ko urugendo Nyobokamana atari ubukerarugendo ahubwo ari ukuza gusenga, ari nayo mpamvu baje gushaka Imana aho umubyeyi Bikiramiya yabarangiye. Yabasabye kwitonda kuko iyi si imeze nabi bakiyambaza umubyeyi Bikiramiya, bakaba urubyiruko rushoboye kandi rushobotse; Anabifuriza kuzagira Noheli nziza, bakazashobora kuzakira neza Yezu kristu yanabifurije kuzagira umwaka mwiza ndetse umugisha bakuye i Kibeho bakawugeza mu miryango yabo.
Kuri uyu munsi kandi Nyiricyubahiro Antoine karidinari Kambanda yagenewe impano n'urubyiruko. Abitabiriye urugendo nyobokamana i Kibeho ni urubyiruko rusaga ibihumbi 4000 rwaturutse muri Paruwasi 39 zigize Arkidiyosezi ya Kigali ruherekejwe n'abapadiri n'Abihayimana banyuranye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.