Karidinali Kambanda yagize icyo avuga ku cyatumye Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri iyi minsi ibona Abepiskopi bakurikiranye
Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023, Karidinali Antoni Kambanda yagize icyo avuga ku cyaba cyaratumye Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri iyi minsi ibona Abepiskopi bakurikiranye mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko itorwa ry'umwepiskopi ritinda.
Ni mu kiganiro cyagarutse ku itorwa ry'umwepiskopi wa Kabgayi ryabaye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023. Akaba yaratangajwe hashize ukwezi kumwe gusa Diyosezi ya Kibungo ibonye umwepiskopi n'igihe kitageze ku mwaka diyosezi ya Byumba na yo ibonye umwepiskopi, ibintu byabonywe n'abakurikiranira hafi ibya Kiliziya nk'ibidasanzwe, dore ko bari bamenyereye ko kuboneka kw'umwepiskopi ari imboneka rimwe ndetse benshi bibaza ikibitera.
Muri iki kiganiro Karidinali Antoni Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yabajijwe icyabaye kugira ngo Kiliziya y'u Rwanda ihabwe Abepiskopi batatu mu gihe kitageze ku mwaka umwe.
Asubiza iki kibazo, Karidinali Kambanda yavuze ko kuba harabonetse Abepiskopi ku buryo bukurikirana byamushimishije ariko ko ntaho bihuriye n'uko Kiliziya mu Rwanda yaba ifite karidinali.
Yagize ati "Byaradushimishije kuba Roma yaradusubije vuba, kuri diyosezi ya Kabgayi. Hari hashize umwaka Myr Smaragde yarasabye ko yajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ntabwo navuga ko bifitanye isano, cyane cyane ko karidinali ntabwo aba areba igihugu cye gusa. Aba afite inshingano n’ubutumwa mu nama y’Abakaridinali igira inama umushumba wa Kiliziya. Ntabwo rero umuntu yavuga ngo kubera ko hari Karidinali u Rwanda noneho mu gushaka Abepiskopi ruzajya rusimbuka ibindi bihugu."
Karidinali Akomeza avuga ko icyakunze gutuma rimwe na rimwe itorwa ry'Abepiskopi rimara igihe cyaturutse ku mpamvu z'uko Papa ukora uyu murimo aba agomba kwita kuri Kiliziya zose zo ku isi no ku bibazo byazo bityo buri yose igahabwa igihe bikaba byatuma igihe itaragerwaho byafatwa nk'ibitinze. Ikindi avuga ko cyaba cyarateye gutinda kwa dosiye zimwe z'ishyirwaho ry'Abepiskopi nk'iya Byumba na Kibungo ni icyorezo cya Covid-19 cyagiye kidindiza gahunda zimwe na zimwe harimo n'ingendo nyobokamana z'Abepiskopi i Roma dore ko avuga ko ari kimwe mu byatuma dosiye z'igihugu zashyirwa mu zihutirwa.
Aha ni naho ahera avuga ko kuba Abepiskopi uyu mwaka barakoze urugendo Nyobokamana i Roma byaba byaragize uruhre ku kwihuta kwa zimwe muri Dosiye z'u Rwanda harimo n'iy'itorwa ry'Abepiskopi ku madiyosezi atari abafite.
Karidinali Kambanda yagize ati "Ahubwo igishoboka twahuza n'uko kuboneka kw'Abepiskopi ni uko duherutse mu rugendo rw'Abepiskopi buri gihugu kigira bita "visita ad limina". Iyo turi bujye mu rugendo nk’urwo twohereza raporo y’ubutumwa dukora, ibibazo Bihari aho dukeneye inama n'aho dukeneye ibisubizo ku bibazo dufite birenze ububasha bwacu. Icyo gihe rero dosiye y'u Rwanda iba iri ku meza kwa Papa."
Kugera ubu u Rwanda rugize Abepiskopi 27, mu myaka 71 rumaze rutangiye kubona Abepiskopi kavukire, bivuze ko nibura rubona umwepiskopi umwe mu myaka ibiri n'igice. Kuba rero mu mwaka umwe harabonetse Abepiskopi batatu bikaba ari ibintu byatangaje abakristu mu Rwanda bakaba bakomeje no kubishimira Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.