Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yahawe ku mugaragaro ubuyobozi bwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sigisiti i Roma

Kuri uyu wa 26 Kamena 2022, Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yahawe ku mugaragaro ubuyobozi bwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sigisiti i Roma, yashinzwe ubwo yatorerwaga kuba Karidinali wa Kiliziya Gatolika ya Roma.

Karidinali Kambanda yahawe ku mugaragaro ubuyobozi bwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sigisiti i Roma
Karidinali Kambanda yahawe ku mugaragaro ubuyobozi bwa Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sigisiti i Roma

Uyu muhango wabereye muri iyi kiliziya mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Kambanda ubwe. Nyuma y'Indirimbo Itangira yaririmbwe mu Kinyarwanda n'abanyarwanda bari baje Kwifatanya na we n'indamutso itangira Igitambo cya Misa hasomwe ibaruwa ya Papa yagize Karidinali Myr Antoni Kambanda, ikanamugira Titulaire wa Kiliziya ya Mutagatifu Sigisiti i Roma.

Uretse Indirimbo Itangira yari mu rurimi rw'Ikinyarwanda, isomo rya mbere na ryo ryasomwe mu Kinyarwanda,hakurikiraho Ivanjili n'Inyigisho yatanzwe na Karidinali Kambanda mu rurimi rw'Igitaliyani. Mu nyigisho ye akaba yagarutse ku bumwe, Ubufatanye n'ubutumwa bikwiye kuranga abakristu nk'uko Kiliziya idahwema kubyibutsa muri iki gihe.

Muri iki gitambo cya Misa hari abandi bifatanyije na Karidinali Kambanda barimo Karidinali Juseppe Bertello, Myr Anselmo Guido wahoze ari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Rugambwa Protais ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya akaba Umunyamabanga muri Propaganda fide, Mgr Salvatore Niciteretse, Umwepiskopi wa Bururi mu gihugu cy'u Burundi; n'abapadiri biganjemo abanyarwanda bakorera ubutumwa i Roma n'abalayiki bahatuye barimo n'urubyiruko ruhiga.

Kugirwa Umuyobozi w'imwe muri Kiliziya ziri i Roma, ni igikorwa kigamije kugaragaza ubumwe bwihariye Karidinali afitanye na Papa nk'Umwepiskopi wa Roma. Bikaba bigaragaza ku buryo bufatika ko ari umwungiriza wa hafi wa Papa.

Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte ni yo Karidinali Kambanda abereye umuyobozi nka Karidinali wa Kiliziya Gatolika ya Roma
Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte ni yo Karidinali Kambanda abereye umuyobozi nka Karidinali wa Kiliziya Gatolika ya Roma
Abapadiri b'abanyarwanda bakorera ubutumwa i Roma Bakiriye Karidinali Kambanda banifatanya mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Bazilika ya Mutagatifu Sixte
Abapadiri b'abanyarwanda bakorera ubutumwa i Roma Bakiriye Karidinali Kambanda banifatanya mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Bazilika ya Mutagatifu Sixte
Abakristu b'Abanyarwanda batuye n'abiga i Roma bifatanyije na Karidinali Kambanda wahawe Ubuyobozi bwa Bazilika ya Mutagatifu Sixte
Abakristu b'Abanyarwanda batuye n'abiga i Roma bifatanyije na Karidinali Kambanda wahawe Ubuyobozi bwa Bazilika ya Mutagatifu Sixte
Abihayimana mu miryango itandukanye bakorera i Roma Bakiriye Karidinali Kambanda
Abihayimana mu miryango itandukanye bakorera i Roma Bakiriye Karidinali Kambanda
Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda ni we wayoboye Igitambo cy'Ukarisitiya
Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda ni we wayoboye Igitambo cy'Ukarisitiya
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose