Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yakiriwe n'umuyobozi wungirije wa Leta ya Utah muri Amerika

Mu ruzinduko arimo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yakiriwe n'Umuyobozi wungirije wa Leta ya Utah imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Karidinali Kambanda yakiriwe n'umuyobozi wungirije wa Leta ya Utah muri Amerika
Karidinali Kambanda yakiriwe n'umuyobozi wungirije wa Leta ya Utah muri Amerika

Nk'uko byatangajwe na Madamu Deindre Henderson, Umuyobozi wungirije wa Leta ya Utah, byari ibyishimo kuri uyu muyobozi wakiriye akanagirana ibiganiro na Karidinali Kambanda wari ukoreye uruzinduko rwa mbere muri iyi Leta.

Yagize ati "Nishimiye kwakira Karidinali Kambanda wo mu Rwanda wasuye bwa mbere Leta ya Utah. Dukunda abakristu Gatolika uko bashyira imbere kwitangira abandi, ubusugire bw'umuryango no kubaha Imana."

Karidinali Kambanda nawe yagize ati "Mu ruzinduko nagiriye muri Leta ya Utah muri Amerika, nishimiye uko nakiriwe na Madamu Deidre Henderson,umuyobozi wungirije wa Leta ya Utah. Natangajwe cyane n'ukuntu yumva agaciro k'umuryango ndetse n'uko ukwiye kurindwa."

Muri uru ruzinduko Karidinali Kambanda yahuye n'abandi bayobozi ku rwego rwa Kiliziya na Leta barimo Arikiyepiskopi wa Washington DC n'Uwa Newyork ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda mu muryango w'Abibumbye.

Madamu Deindre Henderson Lt. Governor wa Leta ya Utah muri USA
Madamu Deindre Henderson Lt. Governor wa Leta ya Utah muri USA
Karidinali Kambanda aganira na Deindre Henderson
Karidinali Kambanda aganira na Deindre Henderson
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose