Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yasubije abikanze ko Ingendo Nyobokamana zaba zibujijwe mu Rwanda

Mu Kiganiro yagiranye n'ijwi rya Amerika, Antoine Karidinali Kambanda yasobanuye umwanya w'Ingendo Nyobokamana mu kwemera avuga ko Kiliziya izakomeza guteza imbere aho zikorerwa mu Rwanda.

Karidinali Kambanda yasubije abikanze ko Ingendo Nyobokamana zaba zibujijwe mu Rwanda
Karidinali Kambanda yasubije abikanze ko Ingendo Nyobokamana zaba zibujijwe mu Rwanda

Ni mu kiganiro yagejeje ku Ijwi rya Amerika mu ruzinduko arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba Kiliziya mu Rwanda, mu karere no ku isi.

Abajijwe ku cyo avuga ku butumwa umukuru w'Igihugu yagejeje ku rubyiruko avuga ku masengesho n'imyumvire ijyana na yo, Karidinali Kambanda yasobanuye ko ubutumwa bwatanzwe butarebaga ingendo nyobokamana zikorerwa i Kibeho, avuga ko Kiliziya yiteguye gusobanura ubutumwa bwayo no guteza imbere ahakorerwa ingendo nyobokamana, kuko ingendo nyobokamana zifite igisobanuro gikomeye mu kwemera.

Karidinali Kambanda yagize ati "Urugendo nyobokamana ni igikorwa gitagatifu kandi gikuru cyane mu kwemera kw'abantu. Amadina makuru yose kuva ku idini y'Abayahudi agira ingendo nyobokamana. Urugendo nyobokamana rero ni igikorwa gitagatifu kitwibutsa ko kuri iyi si turi abagenzi. Turi mu rugendo tugana Imana."

Akomoza ku kibazo cyagarutsweho n'ibitangazamakuru mpuzamahanga byavugaga ko Ingendo nyobokamana zirimo n'izikorerwa i Kibeho zaba zitemewe, yagize ati " Mu kibazo cyavuzwe, Kibeho ntirimo. Kibeho ni ahantu Hemewe. Ni ho ha mbere ku rwego rw'Afurika. Ubuyobozi burimo burahashyira ibikorwa remezo kugira ngo dushobore kwakira abantu baza gukora ingendo nyobokamana I Kibeho. Mbese Kibeho twayigereranya nka Lourdes mu Bufaransa na Fatima muri Portugal."

Yakomoje kandi ku handi hakorerwa ingendo nyobokamana nko muri Rutsiro muri Diyosezi ya Nyundo avuga ko Kiliziya izakomeza gusobanura no kuganira n'inzego zitandukanye mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibyo ikora bikazaba n'umwanya wo kugira ibiganiro byatuma ibikeneye kunozwa byanozwa.

Ahantu hatandukanye mu Rwanda nka Kibeho, mu Ruhango n'ahandi hamaze kumenyekana nk'ahakorerwa ingendo Nyobokamana. By'umwihariko Kibeho n'abanyamahanga benshi bahakorera ingendo nyobokamana bakishimira ingabire bahakura. N'ubwo ibikenewe byose mu kwita ku bakora ingendo nyobokamana bitaraboneka, Kiliziya yifuza ko byakomeza kwagurwa mu rwego rwo gufasha abakristu kwitagatifuza no kurushaho kwegerana n'Imana.

Ingendo nyobokamana I Kibeho zikomeje gutera imbere
Ingendo nyobokamana I Kibeho zikomeje gutera imbere
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose