Karidinali Kambanda yatangaje umushinga wo gutangiza Ishami rya Tewolojiya
Mu gikorwa cyo kumurika igitabo "Reinventing Theology in post-Genocide Rwanda Challenges and hopes", Karidinali Kambanda Antoine, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje umushinga wa Kiliziya wo gutangiza Ishami rya Kaminuza rya Tewolojiya.
Muri iki gikorwa, Karidinali Kambanda wavuze ijambo ry'ibanze yagaragaje ko Jenoside yatumye abanyarwanda bibaza ibibazo byihariye ku Mana bitewe n'amateka banyuzemo.
Nk'uko yabisobanuye nyuma mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abanyarwanda bahungiye mu Kiliziya kuko bari biringiye Imana nyamara benshi bahasiga ubuzima. Abarokotse basigaye bafite ikibazo ku Mana bibaza impamvu itabatabaye. Bamwe biyemeje kutongera gusenga bibatesha ukwemera.
Uretse abatsitajwe no kuba mu kaga babayemo batarabashije gukirira mu Kiliziya, Karidinali Kambanda yagarutse no kubatsitajwe no kuba abagize uruhare muri Jenoside harimo n'abakristu. Bikaba byarateye abantu kwibaza ku kamaro k'ubukristu niba umukristu nawe ashobora kwishora mu bwicanyi.
Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko ibi bibazo byatumye bamwe mu banyarwanda bumva banze Imana n'Iby'Iyobokamana nyamara batanga Imana y'ukuri ahubwo banga ishusho itari yo y'Imana bafite.
Aha ni naho Karidinali Kambanda ashingira avuga ko hakenewe Tewolojiya ifasha abanyarwanda kongera kumva no kumenya Imana y'ukuri, itari iyiremye mu myumvire yabo cyangwa ihuje n'uko bayifuza.
Kugira ngo ibi bigerweho, Karidinali Kambanda yaboneyeho gutangaza, gahunda Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite muri iki gihe yitegura guhimbaza yubile y'imyaka 125, yo gutangiza kaminuza ya Tewolojiya izafasha abanyarwanda kumenya neza Imana no gukora ubushakashatsi bugamije gusubiza Ibibazo ku iyobokamana n'Imana bishingiye ku mateka banyuzemo.
Igitabo "Reinventing Theology in Post-Genocide Rwanda Challenges and Hopes" cyanditswe n'abapadiri batatu b'Abayozuwiti ari bo padiri Uwineza Marcel, Padiri Michel Segatagara Kamanzi na Padiri Elysée Rutagambwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.