Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yatorewe kuba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, Abepiskopi batoreye Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda kuba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Karidinali Kambanda yatorewe kuba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Karidinali Kambanda yatorewe kuba Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Iki gikorwa cyabereye mu Nteko rusange y'Igihembwe cya Kane y'Inama y'Abepiskopi yateraniye i Kigali kuva tariki 29 Ugushyingo 2022, kugera tariki 2 Ukuboza 2022.

Muri aya matora kandi Abepiskopi batoreye Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri kuba Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi na ho Myr Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Nyundo na Myr Edourd Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu batorerwa kuba abajyanama.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda asimbuye kuri uyu mwanya Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare wari umaze imyaka itandatu ari Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose