Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi w'umuryango witiriwe Mutagatifu Lazaro abereye umuyobozi wa Roho

Tariki 15 Ukwakira 2022, Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi mukuru w'umuryango witiriwe Lazaro (Ordre militaire et hospitalier de saint Lazare de Jérusalem) wabereye muri Katedarali ya Orleans mu gihugu cy'u Bufaransa.

Karidinali Kambanda yitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi w'umuryango witiriwe Mutagatifu Lazaro abereye umuyobozi wa Roho
Karidinali Kambanda yitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi w'umuryango witiriwe Mutagatifu Lazaro abereye umuyobozi wa Roho

Nyuma y'Inteko rusange y'uyu muryango, ni bwo Jan Dobrzenský z Dobrzenicz yongeye kurahirira kuyobora uyu muryango imbere y'igikomangoma Charles-Philippe wa Orléans, ari nawe muyobozi w'ikirenga w'uyu muryango, imbere kandi y'abanyamuryango ndetse n'abashyitsi barimo Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'umuyobozi wa Roho w'uyu muryango ndetse n'Abepiskopi batandukanye barimo Myr Jacques Blaquart wa Orléans na Myr Krzysztof Włodarczyk.

Katedarali ya Orleans yabereyemo uyu muhango ifitanye amateka akomeye n'ubwami bw'u Bufaransa ikaba yaranabereyemo ibikorwa bikomeye byaranze amateka y'iki gihugu. Tariki 6 Kamena 848, umwami Charles wa II ni ho yambikiwe ikamba. Mu mwaka wa 987, Hugues Capet yimitse umuhungu we Robert, mu muhango wabereye muri iyi Katedarali, uyobowe na Arikiyepiskopi wa Reims. Aba akaba ari nabo bakomotseho abami bose b'u Bufaransa kugera mu gihe cy'impinduramatwara na nyuma yaho kugera mu 1848.

Myr Jacques Blaquart, Umwepiskopi wa d’Orléans ni we wahaye ikaze abitabiriye umuhango wo kwimika umuyobozi mushya. Nyuma y'inyigisho yatanzwe na Padiri Bernard Lorent, umuyobozi wa Roho mukuru w'uyu muryango, hakurikiyeho umuhango wo kwimika no, kwakira no gushyira mu ntera wayobowe n'igikomangoma Charles-Philippe, umuyobozi w'ikirenga w'uyu muryango.

Nyuma y'iyi mihango, Karidinali Kambanda, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko yishimiye guhimbaza Igitambo cya Misa yo kwimika umuyobozi w'umuryango witiriwe mutagatifu Lazaro, avuga ko wagize uruhare mu kurinda ukwemera wihatira kwimakaza ubuzima bwa Roho, ibikorwa by'urukundo no kurinda umurage wa Kiliziya kuva washingwa mu mwaka wa 1291.

Mu kinyejana cya 12 ni bwo umuryango witiriwe Lazaro wavutse. Ni umuryango wita ku mbabare. Watangiriye i Yeruzalemu mu kigo kitaga ku barwaye ibibembe. Nyuma iki kigo cyaje kuvura abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba barwanirira kiliziya. Aha ni naho wahuriye n'umwami n'umwami w'ubufaransa atangiza muri iki gihugu byawo ahitwa Boigny wishingirwa n'ubwami bw'ubufaransa ari na bwo buhagarariye ubuyobozi bukuru bw'uyu mu ryango. Kugera mu mwakwa wa 2005, ibirebana n'ubuzima bwa Roho byakorwaga na Kiliziya ya Yeruzalemu. Mu mwaka wa 2005 ni bwo Roma yatangiye gushyiraho umuyobozi wa Roho hashyirwaho. Ubu umuyobozi wa Roho w'uyu muryango akaba ari Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose