Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Pietro Parolin ategerejwe mu bihugu bya RD Congo na Sudani y'Epfo

Karidinali Pietro Parolin, Umunyamaba wa Leta ya Vatikani, azagirira uruzinduko mu bihugu bya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Sudani y'Epfo kuva tariki 1 kugera tariki 8 Nyakanga 2022.

Karidinali Pietro Parolin ategerejwe mu bihugu bya RD Congo na Sudani y'Epfo
Karidinali Pietro Parolin ategerejwe mu bihugu bya RD Congo na Sudani y'Epfo

Uru ruzinduko rubaye Nyuma y'isubikwa ry'urwo Papa Fransisiko yari kuzagirira muri ibi bihugu tariki 2-7 Nyakanga 2022.

Tariki 10 Kamena 2022 ni bwo hatangajwe ko uru ruzinduko Papa Fransisiko yari kuzagirira mu mijyi ya Kinshasa, Goma na Juba rusubitswe. Itangazo rikavuga ko icyemezo cyafashwe hashingiye ku nama z'abaganga bakurikirana iby'uburwayi bwa Papa.

Ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022 mu Isengesho ry'Indamutso ya Malayika Papa Fransisiko yisenguye ku Bayobozi n'abakristu bo mu bihugu bya Kongo na Sudani, avuga ko ababajwe no kuba uruzinduko yagombaga kuhagirira rwarasubitswe. Yasabye kandi abakristu kumusabira koroherwa vuba kugira ngo azabashe gusubukura uru ruzinduko.

Mu Itangazo ry'Inama y'Abepiskopi Gatolika muri RD Congo rimenyesha abakristu uruzinduko rwa Karidinali Parolin, basobanuye ko uruzinduko rwa Karidinali Parolin rudasimbuye urwa Papa, kuko nk'uko ubwe yabitangaje, atavanyeho uruzinduko yagombaga kugirira muri Kongo ahubwo yarusubitse.

Inama y'Abepiskopi kandi yatangaje ko tariki 3 Nyakanga 2022, mu madiyosezi yose hazaturirwa Misa yo gusabira amahoro n'ubwiyunge bakanasabira Papa Fransisiko koroherwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose