Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Richard Kuuia Baawobr wayoboraga Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari yitabye Imana

Karidinali Richard Kuuia Baawobr wayoboraga Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari yitabye Imana ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 aguye i Roma aho yari arwariye.

Karidinali Richard Kuuia Baawobr wayoboraga Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari yitabye Imana
Karidinali Richard Kuuia Baawobr wayoboraga Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari yitabye Imana

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ubuyobozi bw'umuryango w'Abapadiri Bera i Roma bwari bucumbikiye Karidinali Richard nyuma y'aho aviriye mu bitaro, uyu muryango watangaje ko Karidinali yitabye Imana Saa Kumi n'Ebyiri na 45 nyuma y'isaha imwe agejejwe mu bitaro Gemelli i Roma avuye mu rugo rw'Abapadiri Bera aho yavanywe na Ambullance.

Tariki 27 Kanama 2022, ni bwo Karidinali Richard yajyanywe mu Bitaro i Roma nyuma yo kugerayo agiye kwitabira umuhango wo kugirwa Karidinali agafatwa n'indwara y'umutima yatumye ahita ajyanwa igitaraganya mu bitaro. Mu muhango wo kwimika abakaridinali bashya ni bwo Papa yasabye abitabiriye uyu muhango gusabira Karidinali Richard. Muri uku kwezi kw'Ugushyingo Karidinali Richard yaje kuvanwa mu bitaro nyuma yo kubona ko yorohewe ajyanwa mu rugo rw'Abapadiri Bera i Roma ngo akomezegukurikiranirwa hafi.

Muri Gicurasi 2022 ni bwo Papa Fransisiko yatoreye Richard kuba Karidinali. Karidinali Richard yari azwi cyane kubera ibikorwa by'urukundo yitangiraga.

Karidinali Richard Cuuia, yavutse tariki 21 Kamena 1959 ahitwa Tom-Zendagangn, muri Ghana. Aha ni naho yize amashuri abanza hagati ya1965 na 1972. Yakomeje amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Diyosezi ya Wa mu 1971 kugera mu 1977. Mu 1979 yakomeje Seminari Nkuru. Mu 1981 yinjiye mu Muryango w'Abamisiyoneri b'Afurika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose