Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana yatorewe kuba umuyobozi mushya wa SCEAM

Abepiskopi 130 bari bateraniye muri Gana, mu nteko rusange y'ihuriro ry'Abepiskopi Gatolika muri Afurika, batoreye Nyiricyubahiro Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana kuba umuyobozi mushya w'Ihuriro ry'Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagasikari (SCEAM)

Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana yatorewe kuba umuyobozi mushya wa SCEAM
Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana yatorewe kuba umuyobozi mushya wa SCEAM

Itangazo ryashyizweho umukono na Padiri Kofi Dieudonne, ushinzwe itangazamakuru mu nama y'Abepiskopi Gatolika muri Gana, rivuga ko Karidinali uyobora diyosezi ya Wa muri Gana, Nyiricyubahiro Karidinali Richard Kuuia, ari we watorewe kuba umuyobozi mushya w'Ihuriro ry'Abepiskopi ba Afurika na Madagasikari SCEAM.

Karidinali Richard yatorewe na Papa Fransisiko kuba karidinali tariki 29 Gicurasi 2022, bikaba bitefanyijwe ko azimikwa tariki 27 Kanama 2022.

Abaye umunyegana wa mbere utorewe kuyobora SCEAM mu myaka 53 imaze ishinzwe.

Mu bandi batowe, ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na ho ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri hatorwa Myr Lucio Andrice Muandula, umwepiskopi wa Diyosezi ya Xai Xai muri Mozambike.

Inama y'Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari yateraniye muri Gana kuva tariki 25 Nyakanga 2022, ikazasoza kuwa 1 Kanama 2022. Iyi nama ikaba yaritabiriwe n'Abepiskopi 130 muri 600 bagize iri huriro.

Karidinali Richard asimbuye Karidinali Philippe Ouedraogo wo muri Burukina Faso ku buyobozi bwa SCEAM.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose