Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kayitare Jacqueline, uyobora Muhanga yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu burezi

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi, avuga ko ibikorwa byayo bigamije gufasha igihugu kugera ku burezi bufite ireme kandi budaheza.

Kayitare Jacqueline, uyobora Muhanga yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu burezi
Kayitare Jacqueline, uyobora Muhanga yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu burezi

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga na Diyosezi ya Kabgayi mu gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi, mu birori byabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026.

Ibi birori byitabiriwe n’inzego zitandukanye zituruka mu turere tubarizwamo amashuri ya Diyosezi ya Kabgayi, abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abapadiri, abihayimana, abafatanyabikorwa b’iyi Diyosezi, inshuti n’abandi batandukanye.

Mu ijambo rye, Kayitare Jacqueline yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare ikomeje kugaragaza mu guteza imbere uburezi budaheza.

Yagize ati ‘’ Turashimira Diyosezi ya Kabgayi yaduteguriye uyu mwanya ndetse ikaduhuza tungana gutya kugira ngo twishimire aho tugeze uyu munsi ariko kandi tunafate ingamba zo gukomeza gutera intambwe zigana ku ejo hazaza heza h’abana bacu.’’

Yakomeje avuga ko uyu wabaye n’umwanya mwiza wo kwicarana no kungurana ibitekerezo binyuze mu mpano zinyuranye zagaragajwe.

Ati ‘’ Uyu wabaye umwanya mwiza wo kwicarana no kungurana ibitekerezo binyuze mu mpano zinyuranye zagaragajwe ariko byose bifite icyo bigamije. Icyita rusange cy’uyu munsi cyabaye uburezi ariko kandi turanabizi ko ari bwo shingiro ry’iterambere kuri buri wese muri twe ndetse no mu gihugu muri rusange. By’umwihariko twese turi ababyeyi tuzirikana cyane igisobanuro cy’abadukomokaho ndetse bikaduha n’umukoro wo gutegura ahazaza h’abana bacu.’’

Kayitare kandi yashimiye iyi Diyosezi uburyo yashyizeho bwo gufasha abana bafite ubumuga kubona uburezi buboneye.

Ati ‘’ Turashima Diyosezi yacu ko yashyizeho n’uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga mu burezi. Ni byiza cyane kandi ni umusanzu ku gihugu cyacu. Kuba rero n’umwana ufite ubumuga dushimangira ko ashoboye kandi twese tugashimangira gukomeza kumwubaka kugira ngo ubwo bushobozi bwe na bwo buzagire indi ntambwe bumuteza ni ingenzi.’’

Yakomeje avuga ko gushyira ibi byose mu bikorwa bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyarwanda muri rusange, kuko u Rwanda rudasaza ahubwo abakurutuye ari bo basaza.

Kayitare Jacqueline yanashimiye Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, uruhare akomeje kugira mu guteza imbere uburezi bw’abana b’u Rwanda.

Ati ‘’ Tuzakomeza kubashimira ndetse no gushimangira ubufatanye kugira ngo iyi ntego twese twumva neza kandi dusobanukiwe tuyigereho uko tubyifuza. Aho tugeze ni heza ariko twifuza ko twagira icyo twongeraho.’’

Yasoje yizeza Diyosezi ya Kabgayi gukomeza ubufatanye no gufatanya gushakira ibisubizo ibibazo bikigaragara mu burezi kugira ngo birusheho gutera imbere, ashimangira ko ubufatanye ari bwo butuma bagera ku musaruro bishimira uyu munsi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose