Kayonza: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside hahewerewe mu bakiri bato
Mu gikorwa cy’Ubukangurambaga ku Itegeko rirebana n’icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside cyabereye mu Murenge wa Mukarange uherereye mu Karere ka Kayonza, abaturage bongeye kwibutswa ko ari inshingano zabo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo by’umwihariko haherewe mu rubyiruko.
Iki gikorwa cyabaya none tariki ya 18 Werurwe 2024 cyateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Abatanze ubutumwa bose bagarutse ku gushimira Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yateguye ubu bukangurambaga kuko ari umusanzu ukomeye ku kurinda u Rwanda rw’ubu n’ejo.
Mu butumwa bwe, Bwana John Bosco Nyemazi Uyobora Akarere ka Kayonza, yavuze ko ari inshingano z’abanyagihugu kumva, gusobanukirwa no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo kuko amateka n’imibereho y’u Rwanda yahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Akomeza asaba abayobozi b’amashuri ko bafite inshingano zo gusohoza ubutumwa bigishijwe ku banyeshuri bari mu bigo by’amashuri bayoboye.
Ati “Iyo tuvuga kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, tugomba no kureba urubyiruko, abakiri bato ko tubagorora, tubaha icyerekezo, tubaha ubutumwa bwiza buzatuma bakomezanya urwo rumuri rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Bwana Nyemazi asaba kandi ababyeyi kwirinda gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana babo kuko byaba ari ukoreka u Rwanda rw’ejo hazaza.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu bantu 234 baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abagera kuri 44 bangana na 18.8% bari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-29.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukwiye kurindwa ingengabitekerezo ya Jenoside mu mpande zose kuko nk’uko byemezwa n’inzego z’ubutabera, ingengabitekerezo iri mu byiciro byose ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse urubyiruko kandi, Bwana Nyemazi yasabye by’umwihariko abayobozi mu nzego zinyuranye, abayobora amadini n’amatorero n’abaturage ba kayonza ko bagomba kumva ko ari inshingano zabo mu gusakaza ubutumwa bwatanzwe kuri iryo tegeko.
Mu izina rya Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro, Padiri Félicien Mujyambere uhagarariye iyi Komisiyo ku rwego rwa Diyosezi ya Kibungo yashimiye ubufatanye buri hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika ndetse aboneraho no gusaba abaturage ba Kayonza gutahana umuhigo wo kurandura Burundi ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Nawe agaruka ku rubyiruko, Padiri Mujyambere avuga ko bibabaje kuba ingengabitekerezo igaragara no mu rubyiruko rimwe na rimwe n’urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akomeza avuga ko ari ikibazo gikomeye igihugu kigomba kurwana kuko kibangamiye itegekonshinga rihamya ko byose mu Rwanda bishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Uretse abayobozi mu butumwa bwabo, abitabiriye nabo ibitekerezo byabo byaganishaka ku gusaba ko abakiri bato bafashwa kumenya itegeko rirebana n’icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Umwe mu baturage yatanze igitekerezo asaba ko inyandiko y’iryo tegeko yakwirakwizwa mu mashuri, igashyirwa mu masomero n’ahandi ku buryo abanyeshuri baribona byoroshye bityo bagakura basobanukiwe n’Ingengabitekerezo ndetse n’uko bayirinda.
Muri Kayonza, imibare igaragaza ko muri 2023 habonetse ibyaha 40 bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.