Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kibungo:  Theogene Byiringiro wari Diyakoni Yatorewe kuba Padiri

Ku wa 21 Nyakanga 2024,  Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yaturiye  igitambo cya Misa muri Kiliziya ya paruwasi Cathedral ya Kibungo, cyabereyemo  imihango  mitagatifu y'itangwa ry'imirimo y'ubusomyi, Ubuhereza, ubudiyakoni ndetse  n'ubupadiri.

Kibungo:  Theogene Byiringiro wari Diyakoni Yatorewe kuba Padiri
Kibungo:  Theogene Byiringiro wari Diyakoni Yatorewe kuba Padiri

Nyuma  y'umuhango wo guha abafurateri batandatu umurimo w'ubudiyakoni n'umwe wahawe umurimo w'ubuhereza, Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU,  yanatanze kandi  umurimo  w'ubusaseridoti bwo ku rwego rwa kabiri kuri Theogene Byiringiro.

Mu butumwa bwe, Myr Jean Marie Vianney  TWAGIRAYEZU, yavuze ko umurimo w'ubusaseridoti batorerwa  batawuhabwa ku bwabo ahubwo ko ari ingabire Imana iba yarabasangije ku bw'ubuntu bwayo.

Yagize ati" buriya uko mubabona( abasaseridoti), nyuma y'amashuri abanza, bagashyiraho seminari ntoya cyangwa amashuri yisumbuye, bagashyiraho umwaka umwe hariya i Rutongo mu iseminari nkuru, bagashyiraho amashuri atatu i Kabwayi, bagashyiraho imyaka ine i Nyakibanda ndetse n'undi umwe bamara muri paruwasi ntako Kiliziya itaba yagize ngo ibategure. Ariko ndongera mvuge nti' ibi turimo ni ibyo Imana yadusangije si ibyacu ahubwo ni ku buntu bwayo."

Yakomeje avuga ko Kugira ngo nk'abasaseridoti bashobokere  Imana kandi basohoze ubutumwa ku bo yabatumyeho hagomba isengesho ari naho yahereye asaba abakristu gukomeza gusabira abahawe ibice bitandukanye bigana ubusaseridoti, abahawe ubudiyakoni by'umwihariko ku wari diyakoni Theogene Byiringiro wahawe ubupadiri.

Ku ruhande rw'uwari Diyakoni Theogene Byiringiro wahawe ubupadiri, yavuzeko ubupadiri atabuhawe na Yezu kuko ari igitangaza ahubwo ko ari ku bw'impuhwe yamugiriye kandi ko yamwiyeguriye ntacyo asize inyuma ko  ahubwo yaje asanze Kristu kuko afite byose.

Ati" Ndashimira Umwepiscopi wacu wemeye kubumpa. Abandi bagenda bavuga ngo  twasize byose turagukurikira. Ariko ngewe iyo nitegereje mbona ntacyo nasize ahubwo ndabisanze kuko Yezu afite byose; afite abantu, afite ibintu akagira n'ubukungu mu ijuru. Ubwo bukungu rero ineza yangiriye ni ukubumbitsa, yambikije ubukungu bw'ijuru kugira ngo nzajye mbahaho, yangize umunyakigega we, ikigega cya Yezu kiba kirimo impuhwe z'igisagirane. None yantumye ngo nzabakunde urukundo rushyitse nk'uko intego yange ibivuga' urukundo ruzira uburyarya ngo nzabahe ibyo yambikije ntakuzigama."

Uwavuze mu izana ry'abakristu ba paruwasi Cathedral ya Kibungo, yashimiye abahawe ibice bitandukanye bigana ubusaseridoti, abahawe ubudiyakoni by'umwihariko Theogene Byiringiro wahawe ubupadiri ko bemeye kwitaba ijwi rya Nyagasani wabahamagaye ndetse bakemera kumutura ubuto bwabo.

Ati" Turashima aba basore bemeye kwitaba ijwi rya Nyagasani wabahamagaye maze ntibinube kuko bakiri bato ahubwo bakemera gutura Nyagasani ubuto bwabo. Ibi Ntabwo ari umuhamagaro w'ikivunge, si uby'ubonetse wese, si umuntu ufata ikemezo cyo kuba umusaseridoti ahubwo ni Kristu umuhamagara, akamutora akamuha ubutumwa butoroshye burimo ndetse no kwiyibagirwa, ni ubutumwa bwihariye butandukanye n'ubundi dusanzwe tuzi kuko butarangira."

Ibi birori by'itangwa ry'ubupadiri muri diyosezi ya Kibungo byitabiriwe kandi n'abayobozi mu nzego bwite za leta bari bayobowe n'umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie. Mu butumwa bwe yashimye intabwe ubukristu bwateye, ashima kandi ubutumwa bukorwa n'abapadiri n'abihayimana hirya no hino mu maparuwasi muri diyosezi yose ya Kibungo by'umwihariko ari mu karere ka Ngoma.

Ati" Nyiricyubahiro Myr, buri gihe ni ukubashimira kubera intambwe ubukristu bwateye ariko no muri diyosezi ya Kibungo mu maparuwasi atandukanye, tugashimira abihayimana ku butumwa bagenda batanga hirya no hino mu maparuwasi. Kubera ko ubwo butumwa bugera henshi, uko mubona abakirisitu beza ni nako natwe tubona abaturage beza babasha kubahiriza gahunda za leta. Ibyo turabibashimira Nyiricyubahiro Myr."

Abahawe imirimo ni   Farateri Tharcisse Usabyimana wagizwe umusomyi wari  kumwe  n'abandi bagera kuri batandatu batorewe umurimo w'ubuhereza aribo  Didas Dusenge, Eraste Izibyose, Eduard Niyomugabo, philippe Tuyishimire, Jean Baptiste Nsengimana na Jean Bosco Ntakirutimana. Na none kandi abafarateri batatu aribo  Nsengiyumva, Juvenari Mutabaruka na Patrick Ndayizeye bahawe  umurimo w'ubudiyakoni, bose bakaba  barasezeraniye imbere ya Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU wa Kibungo, kuzamwubaha no kumwumvira we n'abazamusimbura

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose