Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango

Umuryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, uzwi cyane ku izina ry’Abavizitasiyo (Sœurs de Notre Dame de la Visitation), ukorera muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, uri mu myiteguro y’ibirori by’amasezerano ya mbere y’ababikira bane hamwe na yubile y’ababikira batatu bamaze imyaka 25 biyeguriye Imana muri uyu muryango

Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na  Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango
Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango

Ibi birori bizabera muri Paruwasi Katederali ya Mutagatifu Andereya ku wa Gatandatu tariki ya 04 Ukwakira 2025, mu Gitambo cya Misa izayoborwa n'umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.

Ababikira bagiye gusezerana bwa mbere ni: Mama Bonifride ABAGIRAYERA, Mama Demetrie IRADUKUNDA, Mama Marie Grace UWAMAHIRWE na Mama Ange Marie NUMUKOBWA naho abazizihiza yubile y’imyaka 25 biyeguriye Imana muri uyu muryango ni : Mama Leonie KANTENGWA, Mama Elithabeth NYIRAJYAMBERE NA Mama Illuminee MUKAKAYONGA

Agaruka ku myiteguro mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Kinyamateka, Sr. Germaine Mukangarozera, wungirije Mama Mukuru w’Umuryango w’Abavizitasiyo, yavuze ko imyiteguro y’ibi birori igeze kure:

“Imyiteguro irarimbanyije. Ku ruhande rw’ubuzima bwa roho, turi gutegura Misa. Ubu abazagira amasezerano ya mbere n’abazagira yubile bari mu mwiherero, uri burangire kuri iki gicamunsi. Ibindi, nk’uko umuntu yitegura umunsi mukuru, turimo gukora ibishoboka byose ngo tuzakire abashyitsi neza.”

Sr. Germaine yagaragaje ko ibi birori atari ibyo kwizihiza gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera gushimangira umuhamagaro n’ubudahemuka mu Mana, ndetse no kugaragaza urukundo rugaragarira mu bikorwa bya buri munsi.

Agaruka ku mateka akomeye y’uyu muryango Sr. Germaine, yabwiye Kinyamateka ko uyu muryango w’Abavizitasiyo watangiriye i Gand mu Bubiligi, mu mpera z’ikinyejana cya 17, aho abakobwa batatu bayobowe na Roho w’Urukundo biyemeje gufasha abarwayi b’ubushita mu gihe cy’icyorezo cyari cyibasiye ako gace. Nyuma y’icyo cyorezo, batangiye kwita ku mpfubyi,abageze mu za bukuru, no kwigisha abana, bigaragaza ko urukundo rw’Imana rutagarukira mu magambo ahubwo rugaragarira mu bikorwa.

Umuryango waragijwe Mutagatifu Fransisiko wa Salezi na Mutagatifu Yohana Fransisika wa Shantali, abatagatifu bashyize imbere urukundo, kwicisha bugufi n’ubutumwa bwitangiye.

Mu Rwanda, Abavizitasiyo bahageze mu 1957, bagera muri Diyosezi ya Kibungo ku wa 1 Ukwakira 1967. Novisiya y’ababikira b’Abanyarwandakazi yafunguwe mu 1983. Kuri ubu, Umuryango w’Abavizitasiyo mu Rwanda ufite ikicaro muri Kibungo, kandi uteganya kwigenga nk’Akarere gashingiye kuri Diyosezi ya Kibungo.

Umuryango ushingiye ku mpano (charisme) yo gusanga abababaye, nk’uko Bikira Mariya yasuraga Elizabeti amushyiriye inkuru nziza y’ingabire yahawe. Ijambo ribayobora ni:

“Byose ku bw’urukundo, kandi nta na kimwe ku bw’igitugu.”

Imirimo y’iyogezabutumwa y’Abavizitasiyo irimo: Kwigisha no kurera abana, Kwita ku barwayi, Gufasha ingo z’abashakanye, Isengesho n’ubufasha mu bukristu, gukora ibikorwa by’urukundo ; gusura abarwayi, abatishoboye, kugemurira abarwayi n’abageze mu za bukuru n’Isakaramentu ry’Ukaristiya

Uretse kandi kuba ikicaro cy’uyu muryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, uzwi cyane ku izina ry’Abavizitasiyo (Sœurs de Notre Dame de la Visitation), kiri muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Sr. Germaine yavuze ko kugeza ubu urubyiruko rwifuza kuba rwakiyegurira imana muri uyu muryango, bashobora no kugana aho ukorera no mu yandi madiyosezi nka Arkidiyosezi ya Kigali muri paruwasi ya Rutongo, diyosezi ya Kabgayi muri paruwasi ya Mushishiro no muri diyosezi ya Butare kuri paruwasi Katederali.

Abazakora Amasezerano ya Mbere
Abazakora Amasezerano ya Mbere
Abazakora Yubile y'imyaka 25 mu muryango w'Abavizitasiyo
Abazakora Yubile y'imyaka 25 mu muryango w'Abavizitasiyo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose