Kiliziya Gatolika mu Rwanda yibutse inasabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Mu gihe uwa gatandatu wa mbere w’Ukwezi kwa Gicurasi ari umunsi wahariwe Kwibuka no gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwego rwa Kiliziya Gatolika; none ku wa 6 Gicurasi 2023, Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yifatanyije n’Abakristu ba Paruwasi Gahanga kwibuka no gusabira Abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ruri i Gahanga.
Ni umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa yo gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yayobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, ari kumwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi, abashinzwe ubutumwa muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali, abakristu ba Paruwasi Gahanga n’imiryango ifite abavandimwe babo bashinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Gahanga kuri Paruwasi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Karidinali Antoine Kambanda yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yababajwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu bakoze icyaha cyo kwica harimo abari abayoboke bayo ndetse no mu bishwe hakaba harimo abayoboke bayo. Avuga ko ari inshingano za Kiliziya Gatolika zo gufatanya na Leta n’Abanyarwanda kwibuka Abazize Jenoside no guharanira ko itazongera ukundi, abayikoze n’abayirokotse bakiyunga, abato n’urubyiruko bagahabwa uburere bwiza n’inyigisho bibatoza umuco wo kubana neza mu mahoro n’urukundo bizira ivangura iryo ariryo ryose.
Akomoza ku kamaro ko gucana urumuri rw’ikizere mu muhango wo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Karidinali Kambanda yagize ati “uru rumuri rw’icyizere hari ikintu rujya rumfasha ndetse tukanabihuza n’ukwemera kwacu nk’abakristu. Mu gihe cya Jenoside, abantu bari mu icuraburindi ry’urupfu, umuntu akica uwo bava inda imwe, uwo bari incuti n’ibindi. Nk’uko muri batisimu duha umuntu umaze kubatizwa urumuri kugirango ave mu mwijima, agende maze abe umwana w’urumuri, urumuri rw’icyizere ducana mu kwibuka ni ikimenyetso cy’uko abantu basobotse mu mwijima w’urupfu, rukabamurikira mu buzima bushya, rukababera urumuri rw’ubuvandimwe n’urukundo, buri wese akabona muri mugenzi we umuvandimwe, n’umuntu bafitanye isano ikomoka ku Mana.”
Madamu Munezero Clarisse, Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE waje kwifatanya na Arkidiyosezi ya Kigali muri uyu muhango yashimiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho umunsi wihariye wo Kwibuka no gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; avuga ko abantu badakwiriye kwirara kuko hakiri byinshi byo gukora mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko kwibuka ari gahunda y’igihugu yashyizweho hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ivangura bikaba n’igihango Abanyarwanda bafitanye n’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe.
Kiliziya y’iyahoze ari Santarali ya Gahanga iherutse kugirwa Paruwasi ni hamwe mu hari hahungiye Abatutsi benshi bari batuye mu cyahoze ari Komine Kanombe, Segiteri Gahanga no mu tundi duce dukikije Gahanga, bagabwaho ibitero n’abicanyi ku itariki ya 10 Mata 1994, ubu bakaba bashinguwe mu rwibutso ruri iruhande rwa kiliziya ya Paruwasi Gahanga.
Igikorwa cyo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyakozwe hirya no hino mu maparuwasi ndetse Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ikaba yaragennye aho gikorerwa ku rwego rwa buri Diyosezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.