Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika muri Kenya yahinduye Divayi yakoreshwaga mu Misa kubera kugaragara mu tubari

Kiliziya Gatolika muri Kenya yatangaje ko yahinduye Divayi ya altari ikoreshwa mu Gitambo cya Misa, nyuma y’uko iyari isanzwe ikoreshwa igaragaye mu tubari no mu maduka y’ibinyobwa bisembuye hirya no hino mu gihugu.

Kiliziya Gatolika muri Kenya yahinduye Divayi yakoreshwaga mu Misa kubera kugaragara mu tubari
Kiliziya Gatolika muri Kenya yahinduye Divayi yakoreshwaga mu Misa kubera kugaragara mu tubari

Iyi divayi nshya yitwa “Mass Wine”, yemejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Kenya (KCCB), ikaba ifite ikimenyetso cyihariye cya KCCB ndetse inasinyweho ku buryo itavangwa n’indi mitobe cyangwa ibisindisha bisanzwe. Ni divayi izakoreshwa mu buryo bwihariye gusa mu Kiliziya.

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri Anthony Muheria, Arkiyepiskopi wa Nyeri, iyi divayi nshya ntabwo izajya igurishwa mu isoko rusange cyangwa mu maduka acuruza ibisindisha, ahubwo izajya iva mu mahanga ishyikirizwe Inama y’Abepiskopi, ari nayo izayikwirakwiza muri diyosezi zose.

Yagize ati: “Divayi nshya twemeje ntizajya iboneka ku isoko cyangwa ahandi hacururizwa ibisindisha. Izajya icungwa n’Inama y’Abepiskopi kandi igakoreshwa mu Misa gusa.’

Divayi ikoreshwa mu Gitambo cya Misa isobanura amaraso ya Yezu Kristu, mu gihe umugati uhinduka umubiri we. Isanzwe inyobwa n’abapadiri mu gihe cya Misa, ariko rimwe na rimwe no ku bakristu mu gihe cyihariye cy'ihimbazwa.

Abakristu benshi muri Kenya bishimiye icyemezo cyafashwe na Kiliziya, bavuga ko divayi ya mbere yari imaze gukoreshwa nabi, ikaba yarataye agaciro k’ubutagatifu kuko wayisangaga ku bwinshi mu tubari, muri hoteli no mu maduka y’ibinyobwa.

Padiri Maurice Muhatia Makumba, umwe mu bayobozi ba KCCB, yemeje ko iyi ari inzira yo kongera kubungabunga ubutagatifu bw’ibikoresho bya liturijiya. Yagize ati“Ubu turasaba abapadiri bose n’ababishinzwe kwitondera no gukoresha iyi divayi nshya yemejwe, igaragaza icyubahiro cyihariye cy’ibikorwa bya liturijiya.”

Musenyeri Muheria nawe yunzemo ati: “Byabaye ibisanzwe kubona divayi ikoreshwa kuri altari icuruzwa nk’inzoga zisanzwe. Ibi bigomba guhagarara, kuko bigabanya icyubahiro cy’Igitambo cya Misa.”

Muri Kenya, abakristu Gatolika babarirwa muri miliyoni 10, bangana na 20% by’abaturage, nk’uko imibare ya leta ibigaragaza. Kiliziya ikomeje kugira uruhare rukomeye mu burezi, ubuvuzi no mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.​

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose