Kiliziya Gatolika yagaragaje ko izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byunga umuryango nyarwanda
Mu nama yahuje MINUBUMWE n'abahagarariye amadini n'amatorero, kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, Myr Visenti Harolimana, Umuyobozi wungirije w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje uko Kiliziya yitangiye urugendo rw'isanamitima no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa kandi ikaba ikomeje ibinyujije muri Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro.
Nk'uko Myr Visenti yabigarutseho muri iyi nama, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y'ubutabera n'amahoro yashyize imbaraga nyinshi mu gufasha umuryango nyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.
Mu byakozwe na Kiliziya Gatolika byagarutsweho muri iyi nama harimo: Ibikorwa by'ubutabazi byakozwe nyuma gato y'ihagarikwa rya Jenoside; Urugendo rwa Sinodi-Gacaca Nkirisitu rwo mu 1998-2000; Urugendo rw'isanamitima mu madiyosezi n'ishyirwaho ry'abakangurambaga b'isanamitima; Ishingwa ry'amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge mu maparuwasi atandukanye ndetse n'ibikorwa byo gusaba imbabazi no kuzitanga ku bahamwe n'icyaha cya Jenoside n'imiryango y'abo bahemukiye.
Myr Visenti yagaragaje by'umwihariko abapadiri bitangiye ubu butumwa barimo nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga wa diyosezi ya Cyangugu n'abandi bakomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa mu banyarwanda.
Nk'uko Myr Visenti akomeza abitangaza, Kiliziya Gatolika izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byunga umuryango nyarwanda. Izakomeza kandi guha imbaraga ibikorwa byose muri Kiliziya bigamije gufasha abantu kubana neza hashingiwe ku ndangagaciro z'umuco. Yavuze kandi ko Kiliziya izakomeza kwita ku nyigisho zihabwa urubyiruko kugira ngo bakure neza barangwa n'umuco w'abantu wo kubana neza no koroherana.
Iyi nama yateguwe na MINUBUMWE ikaba yari igamije gusangira amakuru no kungurana ibitekerezo ku mikorere, imikoranire n'ubwuzuzanye hagati y'imiryango ishingiye ku madini ubwayo no hagati yayo na Leta muri gahunda zo komora ibikomere, guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n'imibanire myiza mu banyarwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.