“Kiliziya Gatolika yatsinze igitego cyo guteza imbere uburezi” Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Ubwo Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yahimbazaga Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yifatanyije n’iyi Diyosezi agaragaza ko ibikorwa bikorwa na Kiliziya Gatolika mu rwego rw’uburezi ari intambwe ikomeye yatumye avuga ko yatsinze igitego.
Ati ‘’ Iki ni igitego mwatsinze mu mashuri dufatanya kuko mwashyizeho gahunda nziza y’umunsi mukuru ngarukamwaka kandi buri mwaka mukawugenera n’intego. Turifuza ko ko iyi gahunda yakomeza ndetse igakwira n’ahandi hose mu karere buri shuri rikajya rigira igikorwa rimurika. ’’
Yabigarutseho ashingiye ku bikorwa bitandukanye byamuritswe muri gahunda yo kwizihiza Uburezi Gatolika, avuga ko bigaragaza uruhare rukomeye rwa Kiliziya mu guteza imbere uburezi bufite ireme ndetse n’ibikorwaremezo bijyanye n’igihe.
Yashimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ku ruhare igira mu guteza imbere uburezi budaheza no kuba yarabimburiye abandi mu kubaka ibikorwaremezo biganisha mu cyerekezo cy’akarere kabo.
Ati ‘’Nyiricyubahiro Musenyeri, ndabashimira uruhare rwanyu mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu byiciro binyuranye birimo amashuri y’inshuke, amashuri abanza, amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga na Kaminuza, abaturage benshi bashobora kwisangamo kubera ko ari meza kandi akaba ahendutse.’’
Yakomeje ati ‘’Ndabashimira kandi ko mwabimburiye abandi mu gushyiraho ibikorwaremezo biganisha mu cyerekezo cy’akarere kacu aho twifuza ko abantu bubaka ireme ry’uburezi ndetse n’ikinyabupfura kigaragara mu bana.’’
Agaruka kuri gahunda yo kuvugurura amashuri, yavuze ko bashimira Kiliziya Gatolika kuba yaratangiye kubaka amashuri n’inyubako zigeretse, agaragaza ko ari uburyo bufasha gukoresha neza ubutaka no gukomeza guteza imbere uburezi.
Ati ‘’Ubu buryo bwo kubaka amashuri ageretse abe ari bwo dukoresha kugira ngo bidufashe no gukoresha neza ubutaka dufite.’’
Yatanze urugero rw’ishuri rya Groupe Scolaire Busogo II, arishimira icyerekezo rifite ndetse n’ibikorwa by’iterambere rikomeza kugeraho buri mwaka.
Ati ‘’Ni muri urwo rwego mbashimiye inzu nziza ya etaje ifite ibyumba 8 ndetse n’ubwiherero yubatswe ku bufatanye n’Akarere kacu ka Musanze n’ibindi bitandukanye byakozwe.’’
Nsengimana Claudien yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ko Kiliziya Gatolika yatsinze igitego mu guteza imbere uburezi, kuko usibye gutanga ubumenyi, inagira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo no gushyiraho gahunda zifasha kuzamura ireme ry’uburezi.
Yanagaragaje ko gahunda y’umunsi mukuru ngarukamwaka w’Uburezi Gatolika ari imwe mu nkingi zifasha amashuri kwerekana ibyo agezeho no gukomeza gushyira imbere iterambere ry’uburezi.
Ubuyobozi bw’ishuri Groupe Scolaire Busogo II bwatangaje ko ku bufatanye n’akarere ka Musanze iri shuri ryabashije kuzuza igorofa igeretse rimwe irimo ibyumba 8 ryatwaye amafaranga arenga miliyoni 200.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.