Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya irashimirwa uruhare ikomeje kugira mu iterambere ry'igihugu

Kuri uyu munsi wa Kabiri w'Inama y'Inteko rusange y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Abepiskopi bakiriye Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu, Bwana Gatabazi JMV, wabashimiye uruhare Kiliziya ikomeje kugira mu iterambere ry'igihugu.

Kiliziya irashimirwa uruhare ikomeje kugira mu iterambere ry'igihugu
Kiliziya irashimirwa uruhare ikomeje kugira mu iterambere ry'igihugu

Mu biganiro bagiranye impande zombi zagarutse ku buryo bwo kubaka ubufatanye burambye kandi bushingiye ku cyizere hagati ya Kiliziya na Leta.

Bimwe mu byagarutsweho Kiliziya ishimirwa kugiramo uruhare harimo kwita ku muryango, uburezi n'uburere, kurwanya ubukene, gukumira guta ishuri, itwita ry’abangavu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’iryo mu miryango, gufasha urubyiruko kubona akazi, ubukangurambaga butandukanye n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y'Abaturage.

Minisitiri Gatabazi yashimiye Kiliziya uruhare rukomeye igira muri izi gahunda ariko anamenyesha abapeskopi ko inzira ikiri ndende hakaba hakenewe kongerwa imbaraga haba ku ruhande rwa Kiliziya no ku ruhande rwa Leta.

Abepiskopi bakiriye Minisitiri Gatabazi baganira ku ruhare rwa Kiliziya mu iterambere ry'imibereho myiza
Abepiskopi bakiriye Minisitiri Gatabazi baganira ku ruhare rwa Kiliziya mu iterambere ry'imibereho myiza
Minisitiri Gatabazi Yashimiye Abepiskopi anabagaragariza ibikwiye kongerwamo imbaraga
Minisitiri Gatabazi Yashimiye Abepiskopi anabagaragariza ibikwiye kongerwamo imbaraga
Ubufatanye burambye kandi bushingiye ku kwizerana hagati ya Kiliziya na Leta
Ubufatanye burambye kandi bushingiye ku kwizerana hagati ya Kiliziya na Leta
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose