Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya mu Rwanda yahimbaje Yubile z'ibikorwa bya Papa by'iyogezabutumwa

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, umunsi wahariwe gusabira Iyogezabutumwa, Kiliziya mu Rwanda yahimbaje Yubile z'impurirane z'ibikorwa bya Papa bitera inkunga iyogezabutumwa ku isi. Ibirori by'uyu munsi bikaba byabereye muri Katedarali ya Nyundo.

Kiliziya mu Rwanda yahimbaje Yubile z'ibikorwa bya Papa by'iyogezabutumwa
Kiliziya mu Rwanda yahimbaje Yubile z'ibikorwa bya Papa by'iyogezabutumwa

Yubile y'ibikorwa bya Papa by'iyogezabutumwa yahimbajwe kuri iki cyumweru cyahariwe gusabira iyogezabutumwa ku isi. Ibirori bikaba byabereye muri Katedarali ya Nyundo bibimburirwa n'igitambo cya Misa yayobowe na Myr Anaclet Mwumvaneza wari kumwe na Myr Visenti Harolimana n'abapadiri bari baturutse mu madiyosezi yose no muri Diyosezi ya Nyundo by'umwihariko. Hari kandi abakristu bari baje ari benshi guhimbaza ibi birori.

Padiri Leonidas Ngomanziza, umuhuzabikorwa w'ibiro by'Abepiskopi bishinzwe ibikorwa bya Papa yagejeje ku bakristu amateka ya Yubile zahimbajwe none n'icyo bigamije ashimira uruhare abakristu bo mu Rwanda bagize kdi bazakomeza kugira mu guteza imbere ibikorwa by'iyogezabutumwa.

Myr Anaclet Mwumvaneza yibukije ko guhimbaza izi Yubile ari umwanya mwiza wo kuzirikana ko Kiliziya ibeshejweho no kwamamaza Ivanjili. Yongeyeho ko ari n'umwanya wo kwibuka abagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'iyogezabutumwa bigatuma Ivanjili igera hose. Muri abo yagarutse ku batangije ibi bikorwa bya Papa barimo Pauline Gericot wo mu gihugu cy'ubufaransa watangije ibikorwa byo kwegeranya inkunga igamije gushyigikira abamisiyoneri ndetse no kubasabira. Jeanne Bigard nawe wo mu Bufaransa wagize ubutwari bwo gushyigikira abamisiyoneri hirya no hino ku isi aboherereza imyenda n'amafaranga byo kwifashisha na Pawulo Manna umutaliyani waharaniye ko Ivanjili ikwira hose.

Myr Anaclet Yasabye abakristu kurangwa n'iri shyaka ryo kwamamaza hose Ivanjili ya Kristu ngo Ibe ishingiro ry'imibereho yuzuye ya muntu Kandi Kiliziya Ibe Koko iy'ahantu hose n'ibihe byose. Yasabye abakristu kurangwa n'ubufatanye nk'uko Sinodi Ibishishikaza muri iki gihe. By'umwihariko yabasabye kwitabira ituro rigamije gushyigikira iyogezabutumwa kugera ubu ridahagaze neza ugereranyije n'inkunga Kiliziya y'u Rwanda ihabwa n'ikigega gishinzwe gushyigikira iyogezabutumwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose