Kiliziya mu Rwanda yitabiriye Sinodi ku rwego rw'Afurika igiye kubera muri Etiyopiya
Kuri uyu wa 1 Werurwe 2023, nibwo abagera kuri 6 barimo uwihayimana, umudiyakoni n'abakristu 4 bahagurutse i Kigali berekeza Addis Ababa muri Etiyopiya aho bagiye guhagararira u Rwanda mu Ihuriro rya Sinodi ku mugabane w'Afurika riteraniye muri iki gihugu kugera tariki 6 Werurwe 2023.
Kuri aba kandi hiyongeraho Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nk'uko yabisobanuye mu nama itegura uru rugendo kuwa 24 Gashyantare 2023, Karidinali Kambanda avuga ko aba baziyongera ku bandi bagenwe hirya no hino mu bihugu mu byiciro bitandukanye bakazahurira hamwe bahagarariye amahuriro y'inama z'Abepiskopi muri zone zitandukanye z'Afurika zigize ihuriro rigari ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari.
Mu butumwa yagejeje ku bahagarariye u Rwanda, Karidinali Kambanda yabamenyesheje ko bagiye batwaye ibitekerezo by'abakristu Gatolika mu Rwanda no kumva ibitekerezo by'abandi mu rwego rwo gushyira hamwe ibyo bitekerezo mu kubaka umuryango umwe ari wo Kiliziya.
Nyuma yo kugezwaho incamake y'ibyavuye mu biganiro by'abakristu mu Rwanda, Karidinali Kambanda yamenyesheje abagiye gusangiza abandi iyi myanzuro ko yakiriwe neza aho yakiriwe i Roma ndetse bakaba banayitangaho urugero bavuga ko igaragaza ko Sinodi yakozwe neza.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n'abagera kuri 200 baturutse hirya no hino muri Afurika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.