"Kiliziya ntitegeka Abanyapolitiki, ariko izakomeza kubahanura", Karidinali Ambongo
Karidinali Fridollin AMBONGO, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba Abanyapolitiki gushyira imbere inzira y'amahoro no kwimakaza umubano mwiza, n'ubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Pacis TV na Kinyamateka, Kardinali Fridollin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa na Perezida wa SECAM, yavuze ko muri iki gihe Afurika yugarijwe n'intambara hirya no hino, no mu karere k'ibiyaga bigari by'umwihariko.
Ati "Murabizi Afurika ni wo mugabane ukomeje kugaragaraho intambara nyinshi. By'umwihariko mu Karere k'Ibiyaga bigari ahari Intambara yangije umubano hagati ya za Leta zigize Ibihugu byo mu Biyaga bigari."
Karidinali Ambongo yakomeje avuga ko n'ubwo za Leta zidacana uwaka muri aka karere, Kiliziya ihamya ko abaturage b'ibi bihugu nta kibazo bafitanye.
Ati"Ushobora kuva mu Rwanda, Ukajya mu Burundi, ukajya muri Kongo ukibonera uko hagati y'abaturage nta makimbirane bafitanye."
Uyu mubano akaba ari na wo Kiliziya mu Karere k'ibiyaga bigari yifuza gushimangira ari na yo mpamvu isaba abayobozi guhagarika Intambara bakimakaza inzira y'Amahoro n'Umubano.
Ubu butumwa Kiliziya itanga yizera ko umunsi umwe buzagira umusaruro n'ubwo muri iki gihe bamwe mu bayobozi bigaragara ko batiteguye kubuha agaciro.
Ati "Twebwe nk'Abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b'ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Tukaba dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire amahoro kandi bikorere imirimo yabo ntakibahutaza."
Ibi ni byo Karidinali Ambongo yasobanuye, avuga ko Kiliziya ubutumwa bwayo ari uguhanura atari ugutegeka Abanyapolitiki icyo bakora.
Karidinali Fridollin Ambongo ari i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, abereye umuyobozi. Mu gutangiza iyi Nama Abepiskopi bakaba bagira n'umwanya wo gusuzuma uko ibibazo by'umutekano n'imibereho myiza y'abaturage bihagaze hirya no hino muri Afurika.
Ati"Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Nyamara ifite ubutumwa bwo guhanura; Kiliziya igerageza kubwira Abategetsi b'ibihugu. Ariko ikigaragara ni uko batatwumva. Mbese nk'uko byagendekeye Umuhanuzi Izayi, tumeze nk'ababiba mu Butayu. Gusa dukomeza kugira ikizere ko ingemwe Kiliziya irimo kubiba muri iki gihe umunsi umwe zizatanga umusaruro."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.