Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya yasoreje i Kabgayi icyumweru cy'uburezi Gatolika

Kuri uyu wa 7 Kamena 2024, i Kabgayi habereye ibirori byo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika ku nshuro ya 17.

Kiliziya yasoreje i Kabgayi icyumweru cy'uburezi Gatolika
Kiliziya yasoreje i Kabgayi icyumweru cy'uburezi Gatolika

Ni ibirori byabereye kuri Sitade y'Akarere ka Muhanga, bibimburirwa n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na Visi perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Uretse Myr Visenti Harolimana, abandi bepiskopi bitabiriye iki gikorwa barimo Myr Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Myr Filipo Rukamba wa Butare, Myr Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Myr Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, Myr Musengamana Papias wa Byumba na Myr Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru.

Nyuma y'igitambo cya Misa abepiskopi, abapadiri n'abashyitsi bakuru, basuye ahari hateguwe imurikabikorwa bareba ibyakozwe n'abanyeshuri mu bigo by'amashuri atandukanye babikuye mu bumenyi bahabwa.

Bamaze kugaragarizwa ubuhanga mu bushakashatsi, abanyeshuri bakomeje banagaragaza impano zitandukanye bahereye ku kwiyereka mu karasisi kari karangajwe imbere na Fanfare ya Seminari nto ya Kabgayi.

Imbere y'Abepiskopi n'abayobozi mu nzego za Leta barimo Bwana Pascal Gatabazi, wari uhagarariye Minisiteri y'Uburezi, Kayitare Jacqueline Mayor wa Muhanga,Habarurema Valens, Mayor wa Ruhango n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bagaragaje ko isuku batojwe uyu mwaka atari amambo ahubwo bayigize intego.

Abepiskopi n'Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Abepiskopi n'Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Pascal Gatabazi, wari uhagarariye Minisiteri y'uburezi
Pascal Gatabazi, wari uhagarariye Minisiteri y'uburezi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose