Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Kiliziya yirinda umuhango cyangwa ikimenyetso cyatuma ubutinganyi bufatwa nk'ugushyingirwa", Papa Fransisiko

Umunsi wa mbere wa Sinodi watangijwe n'inkuru yakwiriye hose, yavugaga ko Papa Fransisiko yemeye ko abatinganyi bahabwa umugisha. Iyi nkuru yavuye ku gisubizo Papa yahaye abamubajije kugira icyo avuga ku myumvire imaze gukwira, ivuga ko guha umugisha abatinganyi byaba bitanyuranyije n'Ijambo ry'Imana n'inyigisho za Kiliziya. Mu gisubizo yabahaye, yababwiye ko Kiliziya yirinda umuhango uwo ari wo wose watuma hari ugereranya ubutinganyi n'Isakaramentu ry'Ugushyingirwa hagati y'umugabo n'umugore.

"Kiliziya yirinda umuhango cyangwa ikimenyetso cyatuma ubutinganyi bufatwa nk'ugushyingirwa", Papa Fransisiko
"Kiliziya yirinda umuhango cyangwa ikimenyetso cyatuma ubutinganyi bufatwa nk'ugushyingirwa", Papa Fransisiko

Papa Fransisiko avuga ko Kiliziya ifite inyigisho idakuka ku gisobanuro cy'ugushyingirwa nk'ubumwe budatana hagati y'umugabo n'umugore. Ubundi buryo bwo kubana bukaba budashobora kwitwa ugushyingirwa.

Yagize ati "Kiliziya ifite inyigisho yumvikana ku birebana n'ugushyingirwa. Ni ubumwe budatana hagati y'umugabo n'umugore ari nabo kamere yemerera kubyara. Uyu mubano ni wo wonyine witwa Ugushyingirwa. Ubundi buryo bwo kubana ntibushobora na rimwe kwitwa ugushyingirwa."

Papa Fransisiko avuga ko Ugushyingirwa kw'umugabo n'umugore kutagomba kugira ikindi icyo ari cyo cyose byitiranywa kuko atari inyito gusa ahubwo ari imimerere yihariye.

Kubera iyi mimerere yihariye y'Isakaramentu ry'Ugushyingirwa, Kiliziya yirinda ikintu icyo ari cyo cyose waba umuhango cyangwa umugisha cyatuma hari ukeka ko ubundi buryo bwo kubana bwafatwa kimwe n'ugushyingirwa.

Ibi bisobanuro bitangwa na Papa, bigaragaza ko ubutinganyi budashobora gufatwa nk'ugushyingirwa hagati y'umugabo n'umugore. Ndetse ko abatinganyi nta wundi muhango bemerewe na Kiliziya kuko byatuma ubutinganyi hari ababufata nk'Isakaramentu ry'Ugushyingirwa kandi atari byo.

Nyamara, Papa Fransisiko avuga ko abashinzwe ikenurabushyo mu bushishozi bwabo, badakwiye kwirengagiza urukundo, kuko kurinda ukuri bidakuraho kugira neza, kwihangana, kumva abandi, urugwiro no guhumurizanya. Bityo abashinzwe ikenurabushyo bakaba badakwiye kuba abo guca imanza gusa no guheza.

Nk'uko akomeza abisobanura, Icyakorwa muri iki gihe ntabwo ari ugushyingirwa cyangwa undi mugisha ahubwo ni igikorwa kigamije gutakambira Imana no kuyisaba inkunga yo guhinduka. Papa asobanura ko nta kigomba gukorwa icyo ari cyo cyose cyashyira abantu mu rujijo. Avuga ndetse ko n'igikozwe kidakwiriye gufatwa nk'ihame kuri bose no ku nzego zose.

Ikibazo cy'abatinganyi ni kimwe mu bibazo bikomeje kugaruka muri Sinodi ya XVI. N'ubwo benshi babona iki kibazo nk'igihangayikishije Kiliziya, Kiliziya ntiyahwemye kugaragaza aho ihagaze kuri iki kibazo igendeye ku Ijambo ry'Imana, uruhererekane no ku itegeko ry'urukundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose