Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya yo mu Rwanda yaragije iyo mu Burundi Bikira Mariya wa Kibeho

Mu birori bya Yubile y'Imyaka 125 Ivanjili igeze I Burundi byahimbarijwe i Mugera, kuri uyu wa 15 Kanama 2023, Karidinali Kambanda Antoine mu izina rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyikirije Kiliziya y'i Burundi impano y'Ishusho ya Bikira Mariya nyina wa Jambo ngo azabaherekeze mu kivi gishya batangiye.

Kiliziya yo mu Rwanda yaragije iyo mu Burundi Bikira Mariya wa Kibeho
Kiliziya yo mu Rwanda yaragije iyo mu Burundi Bikira Mariya wa Kibeho

Ni ibirori byari byitabiriwe n'imbaga y'abakristu bigoye kubarura bari baje gushimira Imana yabagejejeho urumuri rw'ukwemera ibigirishije abapadiri Bera. Uretse abakristu abayobozi mu nzego zitandukanye bari barangajwe imbere n'umukuru w'igihugu cy'u Burundi, Evariste Ndayishimiye bari baje ari benshi kwizihiza ibi birori by'iteka.

Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Myr visenti Harolimama, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda ni bo bahagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri ibi birori.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda wanayoboye Igitambo cya Misa mu Ijambo rye, yagarutse ku mateka Kiliziya mu Rwanda no mu Burundi bihuriyeho yo kuba zarashinzwe n'Abapadiri Bera.

Yagize ati "Umuryango w'abapadiri bera ni wo wagejeje Ivanjili mu Burundi ndetse no mu Rwanda nyuma yaho gato. Twonse ibere rimwe ry'ukwemera. Natwe nibo batuzaniye Ivanjili. I Burundi muturebera izuba ry'urumuri rw'Ijambo ry'Imana."

Kubera aya mateka n'ibindi byinshi izi Kiliziya zombi zihuriyeho harimo no kuba zihuriye mu Ihuriro rya ACOREB, Karidinali Kambanda yagejeje kuri Kiliziya mu Burundi ubutumwa bwa Kiliziya mu Rwanda bubifuriza Yubile nziza.

Ati"Mu izina rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu izina ry'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hamwe na Myr Visenti umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na visi perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda twaje kwifatanya namwe, kubifuriza yubile nziza kuri mwese."

Nyuma yo kugaruka kubyo Kiliziya mu Burundi imaze kugeraho mu myaka 125 imaze, Karidinali Kambanda, yagejeje kuri Kiliziya mu Burundi impano y'Ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo bagenewe na Kiliziya mu Rwanda, ibaragiza umubyeyi Bikira Mariya, umwamikazi wa Kibeho ngo azabashoboze mu butumwa mu kivi gishya batangiye.

Ati"Twaje tugira ngo tubaragize n'umubyeyi bikira Mariya. Yaradusuye i Kibeho hano hafi. Aratubwira ati 'ndi Nyina wa Jambo. Atuzanira ubutumwa ati 'nimwicuze, musenge nta buryarya kandi mujye munyiyambaza." Twazanye impano y'ishusho y'umubyeyi Bikira Mariya nyina wa Jambo kugira ngo tumubature muri iki cyiciro cy'iyogezabutumwa mu Burundi. Kugira ngo akomeze abaherekeze kandi abafashe."

Yubile ya Kiliziya Gatolika mu Burundi ibaye mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihimbaze Yubile y'imyaka 125 imaze. Iyi yubile ikaba iteganyijwe mu mwaka wa 2025.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose