‘’Kiliziya zimwe zirafunze ariko amashuri ntabwo afunze, Patronage izabera ku ishuri’’ Padiri Gwiza
Ku wa 22 Kamena 2026, muri Paruwasi ya Kicukiro habereye amahugurwa y’Inshuti z’Abana yahuje abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri za Paruwasi zigize Arikidiyosezi ya Kigali, abafaratiri bari mu biruhuko, abafurere, abihayimana n’ababyeyi bafatanya mu butumwa bw’abana.
Muri ayo mahugurwa, Padiri Joseph Gwiza, ushinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatangaje ko kuri ubu bagiye kwita ku bana bahuraga n’imbogamizi zo kutabona aho bahurira mu ihuriro ryabo rya Patronage, bitewe n’uko hari Kiliziya zimwe na zimwe zifunze.
Mu kiganiro na Kinyamateka yagize ati ‘’Ndahumuriza abafite za Paruwasi na Santarali zifunze. N’ubwo Kiliziya zifunze, amashuri arafunguye. Patronage izabera ku mashuri aho abana bigira no ku bibuga bakiniraho, kuko byo ntibifunze. Ntibagire impungenge rero, ibikorwa byose bizahakorerwa kandi tuzabikurikirana tunabyiteho kugira ngo abana ba Kiliziya bakomeze kwitabwaho mu buryo bwa roho.’’
Iri jambo ryahumurije benshi mu bari bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko baryakiriye neza kuko bamwe bari bafite impungenge z’uburyo abana bazahurira hamwe mu biruhuko kandi Kiliziya zabo zifunze.
Nkurikiyimana Eric wo muri Paruwasi ya Musha ni umwe mu baganiriye na Kinyamateka. Ubarizwa muri imwe muri Paruwasi zifunze, maze agaragaza ibyishimo agira ati ‘’Kuba abana batabonaga uko bahura ngo bakine banahabwe inyigisho byari bitubangamiye cyane. Hari n’uwabigaragaje mu birori bya Noheri y’abana, avuga ko bababajwe no kutabona aho bahurira ngo baganire, bumve Ijambo ry’Imana, basingize Imana kandi batarame. Icyo twishimiye aka kanya ni uko muri za Paruwasi zacu zimwe na zimwe zifunze tugiye kujya dukorera mu mashuri, abana bagahura bakabasha gukina no kumva Ijambo ry’Imana.’’
Yongeyeho ko bishimiye kandi bashimira Kiliziya Gatolika yatekereje ku bana bo muri Paruwasi zifunze, ikabashakira uburyo bwo gukomeza ibikorwa bya Patronage.
Ubuyobozi bushinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arikidiyosezi ya Kigali bwatangarije Kinyamateka ko muri uyu mwaka wa Patronage wa 2025–2026 hazabamo umwihariko wo gushyira imbaraga mu marushanwa asoza ibikorwa bya Patronage, kuko n’ubwo yajyaga akorwa ahantu hamwe na hamwe, atahabwaga agaciro gahagije.
Muri ayo marushanwa, abana bazahabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo zitandukanye zirimo ibyivugo, ibisigo, gushushanya, gutaka, guteka n’izindi. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.